Ni ubutumwa batanze mu gihe kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023, u Rwanda rwifatanyije n'isi mu kwizihiza umunsi w'abakozi.
Ni umunsi Leta, abakoresha n'abakozi basubiza amaso inyuma kugira ngo basuzumire hamwe uko umurimo uhagaze, bakishimira ibyiza bagezeho bakanafata ingamba zituma ibitaragezweho bizagerwaho ubutaha, no guharanira kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.
Umunyamabanga Mukuru wa Cotraf, Ntakiyimana Francois, yavuze ko abakozi benshi usanga bakorera ku masezerano y'akazi atanditse, ugasanga nta burenganzira bagira mu kazi, igihe babusabye bakirukanwa.
Yakomoje nko ku uburenganzira bwo guteganyirizwa muri RSSB, guhabwa ibiruhuko by'umwaka, guhemberwa amasaha y'ikirenga n'ubundi burenganzira.
Bitewe n'umiterere y'imirimo, ngo imyaka 60 yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ni myinshi ku bakozi bakoresha ingufu mu kazi kabo nk'abakorera mu nganda, mu bwubatsi no mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Yakomeje ati "Abo bakozi batakaza ingufu ku buryo badashobora kugeza ku myaka ya ngombwa yo kujya muri pansiyo. Ibi bituma batakaza akazi bakajya kwicara mu rugo, bagategereza igihe kirekire ngo imyaka 60 ya pansiyo igere. Ibyo bituma abo bakozi bagwa mu bukene bukabije kuko nta kindi baba bashoboye kwikorera cyabinjiriza icyababeshaho uko bikwiye."
Byongeye, ngo usanga ari imirimo ituma bashobora guhura n'impanuka, urugero ni iheruka i Kinazi mu Karere ka Huye.
Iyi sendika yasabye Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ubugenzuzi bw'Umurimo bifatanyije na RSSB, kurushaho gukangurira no gukurikirana abakoresha badateganyiriza abakozi babo, kugira ngo hirindwe ubukene bw'abakozi bagize impanuka cyangwa bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Ibyo bikajyana no gushyiraho umushahara fatizo, kuko hashize igihe kinini uyu mushahara uteganywa mu Iteka rya Minisitiri ariko iryo teka ntirisohoke.
Ntakiyimana yakomeje ati "Twibutse nanone ko kutajyaho kw'iri teka bituma abakoresha bahemba abakozi babo imishahara y'intica ntikize kandi abakozi babo bakabyemera gutyo kubera kubura ubushobozi bw'ibiganiro hagati y'abakozi n'abakoresha."
Kugira ngo abakora muri izi nzego kandi batekerezweho, iyi sendika isaba ko imiterere ya pansiyo yavyugururwa.
Yakomeje ati "Pansiyo yashyirwa mu byiciro bitewe n'imiterere y'imirimo ikorwa, imyaka yo kujya muri pansiyo igashyirwa hagati y'imyaka 45 na 55. Iyo mirimo yashyirwa mu byiciro bivunanye ni iy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro,ubwubatsi,ubukanishi,ububaji,abakora imirimo ivunanye mu nganda."
Iyi sendika ibarura abakozu bagera mu 15,000 babarizwa mu mirimo y'ubwubatsi, inganda, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, amagaraje n'amacapiro.