Itsinda rya Urban Boys ryari rigizwe n'abasore batatu, Safi Madiba, Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kabosi, bubatse izina mu myidagaduro nyarwanda gusa baza gutandukana, ariko kuri ubu muri iyi minsi umuziki bongeye kuwuhagurukira.
Nyuma y'uko Safi Madiba asohoye indirimbo yise day by day, umuhanzi Humble Jizzo wari umaze iminsi atagaragara mu bikorwa by'umuziki cyane, ubu yateguje indirimbo nshya izaba yitwa one day.
Aba bombi bahoze baririmbana mu itsinda rya Urban Boys, gusa kuri ubu buri umwe ari gukora ku gite cye.