Muri iyi minsi abantu b'ingeri zose basigaye baribwa n'umugongo, aho usanga abakiri bato ibintu byose basigaye babikora bahagaze, batagihagarara umwanya munini kuko baba bavuga ko barwaye umugongo.
Ibimenyetso byo kuribwa umugongo
.Ububabare bugenda bugaruka mu gice cy'umugongo
. Kubabara imikaya
. Kutabasha gutambuka neza cyangwa guhindukiza umugongo
. Uburibwe bugenda bukagera mu matako n'amaguru
Wakibaza ngo ni i iki gitera kuribwa umugongo?
Hari uburibwe bw'umugongo bworoheje bushobora guterwa no; Kuryama nabi, kwicara nabi, kugwa cyangwase guterura ibintu biremereye, ubu buribwe bumara igihe kitarengeje iminsi 40. Niba uburibwe ubumaranye amezi 3 buba bwabaye ubukomeye ugomba kugana muganga.
Uburibwe bwinshi bworoheje buturuka ku mikaya mito cg ligaments zizwi nka strains, iyi mikaya mito cyane y'umugongo ibabara byoroshye mu gihe wicaye nabi, wayikoresheje cyane cyangwase guterura ibiremereye.
Mu gihe wumva ufite uburibwe bukabije bishobora kuba ari Ibimenyetso by'izindi ndwara zikomeya, arizo:
. Indwara yo kuvunguka kw'amagufa
. Kubyimbagana cg se gucika kwa diske z'umugongo.
. Urutirigongo rwihinnye cyangwa ruteye nabi
. Arthritis
. Trauma
Infections zimwe na zimwe
Wakibaza ngo ni gute wakwirinda kuribwa umugongo?
Mbere yo kuvuga uko wakirinda kuribwa umugongo, hari ibintu bimwe na bimwe byo kugendera kure kuko bigushyira mu kaga ko kuwurwara, ariyo ibi bikurikira;
Kunywa itabi: Ibi bituma umubiri utageza neza intungamubiri muri diske z'umugongo
Indwara zimwe na zimwe z'amagufa nka arthritis na kanseri zishobora gutera ubu bubabare.
Ibiro birengeje urugero. Kugira ibiro biremereye umubiri bishyira mu kaga umubiri cyane cyane ku gice cy'umugongo.
Kudakora sport. Imikaya idafite imbaraga cg idakoreshwa ishobora gutera umugongo kuribwa
Guterura nabi. Gukoresha umugongo mu cyimbo cyo gukoresha amaguru bitera kubabara umugongo
Ibibazo mu mitekerereze. Abantu bagira ikibazo cyo kwiheba no kwigunga baba bafite ibyago biri hejuru byo kuribwa umugongo
Imyaka: Kuko uko ugenda ukura niko kuribwa umugongo bigenda biza, guhera ku myaka 30 na 40 gutyo, gusa imyaka ntaho wa yikwepera
Ibi byose tuvuze haruguru nubikurikiza uzaba wirinze kuribwa n'umugongo.