Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana b'interahamwe bari bibumbiye mu ihuriro Jambo asbl rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Cyane cyane ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ababyeyi babo baba bahinduye umuvuno bahindura izina biyita ALL FOR RWANDA hiyongeramo abana ba Habyarimana na Kanziga.

Uwo mutwe mushyashya ngo ugamije kuvuganira impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Kongo ariko ni urwitwazo kuko umugambi wabo ni uguhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu myaka 29 ishize hagiye habaho uburyo butandukanye bukozwe n'abasize bahekuye u Rwanda bahereza uwo murage mubi abana babo bo muri Jambo asbl cyangwa iki kirya barezi ngo ni ALL FOR RWANDA. Batangiye bavuga ko mu Rwanda nta Jenoside yabaye habaye intambara hagati ya FPR Inkotanyi n'Ingabo za Habyarimana.

Iyi niyo ntero ya Col Bagosora bagendaga babunza hirya no hino ku isi hagati ya 1994-1998.

Ariko ubwo hari hamaze gushyirwaho urukiko mpuzamahanga rw'Arusha ndetse bamwe bagafatwa, bahinduye imvugo bavuga ko mu Rwanda Abahutu n'Abatutsi bicanye, ko impande zombi zapfushije. Ibi babikora kugirango bahunge icyaha.

Muri iki gihe tugeze ku isabukuru y'imyaka igera 29, abana b'abicanyi bibumbiye muri Jambo asbl bakaba banashinzwe ALL FOR RWANDA basigaye bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi ko bayemera ariko babikora kugirango bagere ku ntego yabo yo gutoba amateka bavuga ko n'Abahutu bapfuye.

Kwemera Jenoside yakorwe Abatutsi babigiriwemo inama n'abajyanama babo b'abarimu muri Kaminuza n'abanyamakuru kuko bakomeje kuyihakana nta hantu na hamwe bakwakirwa. Niyo mpamvu basigaye banashinyagura ngo bagiye kwibuka Abatutsi.

Mu bashinze ALL FOR RWANDA harimo Placide Kayumba, Robert Mugabowindekwe na Faustin Murego.

Abo bantu ni bande?

Kayumba Placide niwe washinze Jambo asbl akaba ubu ari na Perezida wa FDU Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Gisagara akaba yarakatiwe n'urukiko rwa LONI imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Robert Mugabowindekwe ni umuhungu wa Lt Col Ephrem Rwabalinda wagiye mu gihugu cy'Ubufaransa kugurira Leta y'abicanyi intwaro. Niwe Perezida wa Jambo asbl. Faustin Murego ni umusilikare wahoze mu gisirikari cya Habyarimana akaba yararangije mu ishuri rikuru rya gisirikari ESM arangiza mu mwaka wa 1990.

Akirangiza muri ESM yahise yoherezwa mu gihugu cy'ububiligi kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga. Akaba ari mu bayobozi ba FDLR ku mugabane w'iburayi aho yari n'umujyanama wa Perezida wa FDLR Ignace Murwanashyaka mu mwaka wa 2006.

Murego kandi ni umuntu wa hafi w'umukuru wa FDLR Gen Victor Byiringiro akaba amufasha muri dipolomasi dore ko banakomoka ku musozi umwe. Avuka mu Kagari ka Kavumu ,Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze ,mu cyahoze ari Komini Nyakinama,Segiteri Rutoyi.

The post Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abana-bakomoka-ku-nterahamwe-bashinze-undi-umutwe-wo-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abana-bakomoka-ku-nterahamwe-bashinze-undi-umutwe-wo-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)