Abangavu b'u Rwanda begukanye igikombe cy'irushanwa ry'Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo Abangavu b'u Rwanda bakiranywe ubwuzu ku kibuga k'indege mpuzamahanga cya Kigali, ni nyuma yaho aba bari begukanye irushanwa ry'Akarere ka Gatanu muri Handball.

Iki gikombe u Rwanda cyegukanye ni igikombe cyari cyitabiriwe n'amakipe umunani yari agabanyije mu matsinda abiri, u Rwanda rukaba rwarasohotse mu itsinda rya mbere ruyoboye.

Icyo gihe amakipe abiri muri buri tsinda niyo yageze muri 1/2, u Rwanda rukaba rwarageze ku mukino wa nyuma aho bahuraga n'ikipe y'Abangavu b'Abarundikazi.

Iri rushanwa ry'Abatarengeje imyaka 17 ry'Akarere ka Gatanu 'IHF Challenge Trophy'. Yatsinze u Burundi ku mukino wa nyuma ibitego 38-13.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ku isanga ya saa kumi n'ebyiri nibwo ikiciro cya mbere cy'abari muri Tanzania bageze i Kigali mu gihe itsinda rya kabiri ryo ryahageze saa sita z'igitondo zo kuri uyu wa Kabiri.

Muri iri rushanwa, Mwizerimana Noelle w'umunyarwandakazi niwe watowe nk'umukinnyi mwiza mu gihe Tuyishime Belyse yabaye umunyezamu mwiza w'irushanwa ryose.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gicurasi 2023 nibwo aba bangavu bakoze akarasisi ko kwereka abanyamujyi igikombe batwaye mu mpera z'icyumweru.

The post Abangavu b'u Rwanda begukanye igikombe cy'irushanwa ry'Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abangavu-bu-rwanda-begukanye-igikombe-cyirushanwa-ryakarere-ka-gatanu-muri-handball-basesekaye-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abangavu-bu-rwanda-begukanye-igikombe-cyirushanwa-ryakarere-ka-gatanu-muri-handball-basesekaye-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)