Abantu 250 bishwe n'impanuka mu mezi atatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabibwiye Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa y'iminsi ibiri ku mutekano wo mu muhanda n'uburyo bwo gutangaza amakuru ajyanye n'impanuka zibera mu muhanda.

Ni mu gihe kuva tariki 17 Gicurasi 2023, Isi yose iri mu Cyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima [OMS] rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.

Umuyobozi w'Umuryango uteza imbere ubuzima HPR [Healthy People Rwanda], Dr Innocent Nzeyimana, agaragaza ko kugeza ubu u Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zigamije gukumira impanuka kandi zitanga umusaruro.

Mu mwaka ushize, mu Rwanda habaye impanuka zirenga 9400. Zahitanye abantu 600, ahakomereka abarenga 4000.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2023, abantu 250 bari bamaze guhitanwa n'impanuka.

Abakomeretse mu buryo bukabije ni 72 mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 1550.

DIGP Sano ati 'Murabyumva ko ari umubare munini, n'ubwo yaba ari umuturage umwe, gukomereka kwe ni ibintu bitera igihombo igihugu, ntan'ibyo twifuza ntan'uwabyifuza.'

'Mubyumve rero abakomereka, ari abitaba Imana, ibibagendaho ni byinshi, inshingano bari bafite zigahagarara, ibyo igihugu cyari kibitezeho bigahagarara.'

Yavuze ko umutekano wo mu muhanda uhabwa umwihariko. Mu myaka itatu ishize, hafashwe ingamba zo kwibanda mutekano wo mu muhanda hashyizwe imbaraga ku bintu bitatu.

Ibyakozwe birimo ubukangurambaga bunyuzwa muri gahunda ya Gerayo Amahoro, gushyira za Camera [zizwi nka Sophia] ku mihanda no kongera imbaraga mu gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga.

DIGP Sano ati 'Tumaze imyaka myinshi tuvuga ngo impanuka zigabanuke ariko birashoboka.'

Polisi y'Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw'igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yavuze ko impanuka zo mu muhanda zishobora gukumirwa
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa muri Polisi y'Igihugu, Sano Vincent n'Umuyobozi Mukuru wa HPR, Dr. Innocent Nzeyimana ubwo baganiraga n'abanyamakuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-250-bishwe-n-impanuka-mu-mezi-atatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)