wari umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino wagiye kuba Rayon Sports ifite impamba y'igitego kimwe, kuko mu mukino ubanza nabwo yari yatsinze Police FC ibitego 3-2. Rayon Sports ibonye itike ya 1/2, aho izahura na Mukura yageze muri 1/2 itsinze Musanze FC.Â
Uko umukino wagenze
90+5 umukino urarangiye
umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC, uruangiye ari ibitego 3 bya Rayon Sports kuri 2 by Police FC.
90+1 igitego cya Police FC
Kayitaba Bosco atsinze igitego ku mupira ateye n'amano, umupira Hategekimana ntayamenya aho umupira uciye
90" iminota 5 y'inyongera
umusifuzi yongeyeho iminota 5 y'inyongera, Police FC igomba guhigiramo ubuzima
87" Rayon Sports yongeye gukora impinduka
Mitima yinjiye mu kibuga Ojera avamo
Rayon Sports yatangiye kwizera itike ya 1/2, aho igomba gusanga MukuraÂ
80" Police FC ikoze impinduka
Savio Nshuti, Danny Usengimana na Ruhumuriza Patrick bavuye mu kibuga, hinjira Shema, Ntwari Evode na Kayitaba Bosco
77" gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports
Luvumbu na Onana bavuye mu kibuga, Ndekwe Felix na Tuyisenge Arsene barinjira
70 igitego cya Rayon Sports
nyuma y'iminota ine gusa Police FC ibonye igitego, Onana ahise yongera aca umugongo ikipe ya Police FC atsinda igitego cya gatatu ku mupira yatereye kure,ukubita igiti cy'izamu uruhukira mu izamu
66" Igitego cya Police FCÂ
Police FC itsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri urambitse ba myugariro hasi, ashota ishoti rikomeye umupira uruhukira mu izamu
57" Kufura ya Police FC itewe na Muhadjiri, ariko ntiyagira icyo itanga, ku kuko umupira ukuwemo na Rwatubyaye Abdul
50" Police FC iri mubuzima bugoye ndetse iri kurushwa cyane. Abakinnyi nka Ojera, Luvumbu na Onana, bari guhererekanya cyane ndetse Police FC gusoma umukino byanze.
47" igitego cya Rayon Sports
Ojera ntabwo ahagararaÂ
Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri kibonetse kuri penariti itewe neza na Onana ku ikosa ryari rikorewe Ojera wagoye Police FC cyane
46" penariti ya Rayon Sports igiye guterwa na Onana
45" igice cya kabiri kiratangiye
45" igice cya mbere kirarangiye
amakipe yombi agiye kuruhuka nyuma y'iminota 45, y'igice cya mbere, Rayon Sports ikaba igiye ariyo iri imbere, nyuma y'igitego yatsinze ku munota wa 35
Ojera yagoye cyane abakinnyi ba Police FCÂ
44" abakinnyi batangiye guteza imvururu, Luvumbu na Mussa Omar babahaye ikarita y'umuhondo, nyuma yo gusyamirana
Mashami Vicent yongeye akora amakosa, akinisha Danny Usengimana ndetse na Hakizimana Muhadjiri, kandi bari hasi cyane ntacyo bari gufasha mu gice kigana imbere.
40" Rayon Sports iringeye ihusha igitego ku mupira nabwo wari utanzwe na Luvumbu, awuhereza Musa Esenu, nabwo wananiwe gutereka mu izamu, umupira awuhuriraho na Kwizera Janvier
35" igitego cya Rayon Sports
Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Luvumbu, ku mupira yari akatiwe na Ojera wari umaze gucenga Rurangwa Mose agakumbagara
28" Kwizera Janvier aryamye hasi nyuma yo gufata umupira akagongana na EsenuÂ
26" Didier Junior ukinira Rayon Sports, yagize ikibazo cy'imvune babaye bamushyize hanze, gusa ahise agaruka
umunyezamu Kwizera Janvier, Hakizimana Muhadjiri na Danny Usengimana, nibo bakinnyi ba Police FC batabanje mu kibuga mu mukino ubanza, mu gihe kuri Rayon Sports bose uko bari mu kibuga ariko bagarutse.
Kigali Pele stadium, abafana bagerageje kuyinjiramo, byumwihariko mu gice kidahenze ahishyuzwa ibihumbi bibiri.
18" Hakizimana Muhadjiri arimo gutakaza imipira myinshi ku makosa ye ndetse buru gushyira ikipe mu kaga
13" Rayon Sports ihushije igitego ku mupira utewe na Ojera, Kwizera Janvier umupira awukuramo awurutse, arongera arawufata
07" amakipe yose ari gukina umupira wuhuta ndetse bari gucungana ku shisho buri kipe itungiye ku ikosa indi yakora
02" Police FC ihushije igitego cya mbere ku mupira wari ukaswe na Savio ariko habura umuntu utereka mu izamu
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibugaÂ
 Kwizera Janvier
Ruhumuriza Patrick
Rutanga Eric
Rurangwa Mose
Mussa Omar
Ntirushwa Aime
Nsabimana Eric
Nshuti Savio
Muhadjiri Hakizimana
Mugisha Didier
Usengimana Danny
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Hategekimana Bonheur
Rwatubyaye Abdul
Ndizeye Samuel
Mucyo Didier Junior
Ganijuru Elie
Raphael Osaluwe
Ngendahimana Eric
Luvumbu Heritier Nzinga
Musa Esenu
Ojera Joackiam
Esomba Onana15:00" umukino uratangiye
Rayon Sports niyo itangije umukino nk'ikipe yakiriye
14:58" kuko FERWAFA yabitangaje, habayeho umunota wo kwifatanya n'abantu bahuye n'ikiza cy'amazi kimaze guhitana abasaga 105
14:55" amakipe yombi yinjiye mu kibuga, Rayon Sports yambaye imyenda yayo y'umweru n'ubururu, mu gihe Police FC yambaye imyenda itukura irimo utubara twa Orange.
Umukino ubanza wabaye tariki 26 Mata 2023, ubera kuri sitade y'Akarere ka Muhanga, urangira Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2-1.
Uyu niwo mukino wa mbere Rayon Sports igiye gukina kuri Kigali Pele Stadium kuva yavugururwa. Ni mu gihe Police FC ari ku nshuro ya gatatu igiye ku hakinira.
Umukino ubanza wagoye ikipe ya Police FC kuko yatsinzwe ibitego 3 hakiri kare, ariko iza kwishyuramo ibitego 2.
Abakinnyi bo kwitega
Ku ruhande rwa Police FC, Mugisha Didier watsinze ibitego 2 mu mukino ubanza, ni umwe mu bakinnyi bo kwitega muri uyu mukino. Didier amaze gutsinda amakipe arimo APR FC na Rayon Sports, bisaba ko muri uyu mukino ba myugariro ba Rayon Sports bagomba kwitonda.
Police FC igomba kwitondera Onana kuko uyu musore usibye no mu gikombe cy'Amahoro no muri shampiyona ni umwe mu bakinnyi bakomeye ndetse banagoye kuba wafata iminota 90.
Police FC nk'ikipe yasuye, irambara umutuku
Rihungu ashobora kugaruka mu izamu rya Police