Ibi Amb Hategeka yabigarutseho ku wa 13 Gicurasi 2023 ubwo Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyitabiriwe n'abarenga 300.
Igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye baba abo mu Rwanda na UAE, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n'inshuti z'u Rwanda.
Hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hazirikanwa n'ubudaheranwa bukomeje kuranga abayirokotse ibikorwa byajyanye no kwishimira intambwe igihugu kimaze gutera mu kwiyubaka no kurwanya ko Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose.
Amb Hategeka yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wacuzwe igihe kirekire aho Abatutsi bakomeje kwicwa mu myaka itandukanye abandi bakameneshwa mu gihugu aho nta burenganzira bwo kugaruka bari bafite.
Yerekanye uburyo u Rwanda muri iyi myaka 29 rwagaragaje itandukaniro mu kunga ubumwe no kwiyubaka nyuma y'uko igihugu cyari cyarahindutse umuyonga bijyanye n'amateka ashaririye cyanyuzemo.
Ati 'Twagombaga gukora amahitamo akomeye. Turashimira ubutwari no kutikunda cyane byaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bagize uruhare muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge binyuze mu kubabarira.'
Yakomeje avuga ko abantu batakwibagirwa gushimira abagabo n'abagore bari barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame batsinze Leta yarangwaga n'ingengabitekerezo ya Jenoside ibikorwa byafatanyijwe no guhagarika Jenoside.
Yashimangiye ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano za buri wese, asaba abitabiriye kutarebera bene ibyo bikorwa kuko ari icyiciro cya nyuma kiba gisigaye ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa.
Ati 'Uyu munsi turacyabona amatsinda y'abahakana n'abashyigikira ibyo bikorwa rimwe na rimwe bigira inzobere bagakomeza gukwirakwiza amakuru atari yo agamije guhindura no gusibanganya amateka. Imvugo z'urwango ziracyagaragara mu bice bitandukanye bya Afurika n'ahandi ku Isi.'
Agaragaza ko ibyo ari ibikorwa bishobora gutuma ikiremwamuntu gihura n'akaga gakomeye, agahamya ko kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kuba umwanya mwiza wo gukangura umuryango mpuzamahanga ugahangana n'ibyo bibazo.
Asaba ibihugu guhaguruka bigafatanya n'u Rwanda mu guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihishahisha mu bice bitandukanye.
Kuri ubu u Rwanda rugaragaza ko abagera ku 1148 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi.
Amb Hategaka avuga ko hakiri umukoro wo kubageza mu nkiko, agasaba ibihugu byose kubigiramo uruhare.
Yasabye ibyo kandi mu gihe hashyizweho itsinda rishinzwe gushakisha amakuru ku bihugu bihishemo no gushaka imikoranire n'ibyo bihugu yatuma bafatwa bakaburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda bakaba ari ho bakurikiranirwa.
Mu mpapuro zatanzwe, izigera ku 1094 ntacyo zigeze zikorwaho nubwo zamaze kohererezwa mu bihugu birenga 33 birimo ibituranye n'u Rwanda n'ibya kure, haba muri Afurika no hanze yayo.
Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Mpuzamahanga ya UAE, Fahad Al Taffaq, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n'u Rwanda n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhura n'ihungabana baterwa n'ibyababayeho mu 1994.
Ati 'Twifatanyije kandi n'imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gihe twibuka ni iby'agaciro kandi guharanira ko ubugome ndengakamere bwabaye butazongera kuba ukundi.
Kuva mu 2014, Umuryango w'Abibumbye wemeje ko ibihugu bitandukanye byashyiraho amategeko ahana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, umurongo kuri ubu umaze gukurikizwa n'ibihugu nk'u Bufaransa, u Bwongereza, u Bwongereza, u Butaliyani n'ibindi nubwo hari ubwo ayo mategeko bitayakurikiza uko bikwiriye.