Abanyarwanda baba muri Uganda bunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikorwa byabaye ku wa 29 Mata 2023 byabereye ku Rwibutso rwa Lambu rushyinguwemo Abatutsi 3.337, aho hashimiwe Guverinoma ya Uganda n'inshuti z'u Rwanda zagize uruhare mu kuyikura muri icyo kiyaga igashyingurwa mu cyubahiro.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana na Minisitiri w'Ingabo za Uganda, Vincent Bamulangaki Sempijja.

Umuhango witabiriwe kandi n'Umuryango ufite intego yo kwibuka abishwe baroshywe mu mazi wa Humuira, Mhamood Noordin Thobani wagize uruhare mu gushaka imibiri y'abaroshywe mu mazi n'abandi.

Amb. Col Rutabana yagaragaje uburyo mu 1994 Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro aho bahizwe, abandi bagatemeshwa abandi bakajugunywa mu migezi n'inzuzi.

Yagaragaje ko hari ubwo kuraswa byari amahirwe ku bahigwaga kuko hari n'abategekwaga gutanga amafaranga ku bicanyi kugira ngo babice babarashe aho kubanza kubatemagura.

Amb. Col Rutabana yerekanye ko imibiri y'Abatutsi myinshi yajugunywe mu migezi, harimo imena mu Kiyaga cya Victoria nka Nyabarongo na Akagera, aho amazi yayitembanye akayigeza muri icyo kiyaga.

Ati 'Byari biteye ubwoba ku baturage batuye ku nkombe z'Ikiyaga cya Victoria. Mureke mfate umwanya nshimire Guverinoma ya Uganda yagaragaje ubumuntu ikagira uruhare mu gukura iyo mibiri mu mazi igashyingurwa aha [i Lambu] no ku zindi nzibutso.'

Yerekanye ko iyo hatabaho Mhamood Noordin Thobani, umucuruzi wo muri Uganda akaba n'inshuti y'u Rwanda wafashije mu gushaka iyo mibiri akayibungabunga ndetse akagira uruhare mu kuyishyingura 'ntabwo tuba turi hano twibuka.'

Thobani yagize uruhare runini mu gutuma habaho inzibutso z'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe muri iriya migezi aho yiyemeje gutanga n'ibizifashishwa kugira izo nzibutso ruzubakwe.

Uretse Urwibutso rwa Lambu ruherereye mu Karere ka Masaka, hari urwa Ggolo rwubatswe mu Karere ka Mpigi rushyinguwemo Abatutsi 4.771 n'urwa Kasensero ruherereye mu Karere ka Rakai rushyiguwemo Abatutsi 2.875.

Izo nzibutso kuri ubu ziruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 10.983 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye muri Uganda.

Amb Col. Rutabana akavuga ko u Rwanda rwishimira icyo gikorwa cy'indashyikirwa cyakozwe, ibituma Abanyarwanda baza kwibuka abazize Jenoside baruhukiye muri icyo gihugu.

Yibukije ko inzego zitandukanye zirimo imiryango mpuzamahanga, Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w'Abibumbye zemeye Jenoside yakorewe Abatutsi, zikanemera tariki ya 7 Mata buri mwaka nk'umunsi wo kuzirikana Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko u Rwanda rwishimira ibyakozwe ariko asaba iyi miryango ko yanafasha mu gufata abakoze Jenoside bidegembya, bagashyikirizwa inkiko.

Muri abo barimo abari abayobozi muri Leta ya Habyarimana, abasirikare, imitwe yitwaje intwaro n'abandi bahunze ariko bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari, agasaba umuryango mpuzamahanga gufasha kugira ngo bihagarare ndetse n'abayigizemo uruhare bashyikirizwe inkiko.

Minisitiri w'Ingabo za Uganda, Vincent Bamulangaki Sempijja, yavuze ko insanganyamatsiko yo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29 igaruka ku 'Kwibuka Twiyubaka', ihamagarira buri wese kutibagirwa ibyabaye.

Ati 'Bitwibutsa ko tugomba kunga ubumwe ubundi tugafatanyiriza hamwe mu rugamba rwo guhangana na Jenoside n'ingengabitekerezo yayo. Buri wese ntakwiye kwemera ko Jenoside yongera kuba haba mu Karere, muri Afurika n'ahandi hose ku Isi.'

Yavuze ko ikiremwamuntu gishobora kwigira ku budaheranwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje mu gutera imbere kabone n'ubwo bahuye n'akaga.

Minisitiri Bamulangaki Sempijja yasabye Abanyarwanda gukomeza ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge no gukomeza kubaka igihugu, 'ngasaba ibihugu by'Isi kwigira ku bunararibonye bw'u Rwanda.'

Yijeje ko igihugu cye kizakomeza gukorana n'u Rwanda nk'ibihugu by'ibivandimwe no mu zindi nzego, yemeza ko umubano wabyo washimangiwe na Komisiyo ihuriweho yashyizweho mu gufata ibyemezo bitandukanye biteza imbere abaturage bose.

Abantu batandukanye bashyize indabo ku mva rusange iri mu Rwibutso rwa Lambu rushyinguwemo Abatutsi 3337 bakuwe mu Kiyaga cya Victoria
Abayobozi batandukanye baturutse mu Rwanda na Uganda mu muhango wo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bacanye urumuri rw'icyizere
Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana (ubanza ibumoso) na Minisitiri w'Ingabo za Uganda, Vincent Bamulangaki Sempijja bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku Rwibutso rwa Lima rushyinguyemo Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo na Akagera
Abanyarwanda baba muri Uganda bunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-uganda-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)