Ni amashyiga atangwa mu gushyira mu bikorwa intego DelAgua yihaye y'uko byibuze mu 2024 imiryango miliyoni 2,3 ibarizwa mu bice by'icyaro mu Rwanda izaba ifite ayo mashyiga nk'uburyo bwiza bwo guhangana n'iyangirika ry'ikirere no kurengera ibidukikije.
Ni umuhigo DelAgua iri kugerageza kwesa binyuze mu mushinga wayo wa 'Tubeho Neza' ugamije kugeza ku Banyarwanda batuye mu cyaro ishyiga ribafasha gukoresha inkwi nke.
Iryo shyiga rifasha mu kugabanya ingano y'ibicanwa umuntu yakoreshaga ariko bikajyana no kugabanya umwanya umuntu yamaraga atetse, umwanda uterwa n'ivu, kurengera ibidukikije n'ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa DelAgua wungirije ushinzwe Ibikorwa, Euan McDougall, yavuze ko kuva ubufatanye bwabo na BURN butangiye mu 2021, mu myaka ibiri gusa bamaze kuzana impinduka mu gufasha imiryango ikennye yo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere bene ayo mashyiga.
Yagaragaje ko mu buryo bwo guhangana n'iyangirika ry'ikirere, bashatse uko bageza ayo mashyiga anamara igihe kirekire, ku baturage benshi bari barabuze uko bayakoresha kubera kubura amikoro abafasha kuyigondera.
Ati 'Amashyiga ya BURN yagaragaje ko afite intego zo guhindura imikoreshereze y'ingufu yari isanzwe. Ibi bizafasha cyane n'abayakoresha. Izo ntego iyo zihujwe n'iza DelAgua bigaragaza ko Tubeho Neza iyoboye mu guhangana n'ikibazo cy'iyangirika ry'ibihe no kubungabunga ubuzima n'ibidukikije.'
Umuyobozi Mukuru wa BURN, Peter Scott, yavuze ko iki kigo cyashinzwe hagamijwe kurengera ubuzima n'amashyamba, agaragaza ko mu myaka igera ku icumi ishize bakora, bafashije imiryango kwimakaza uburyo bwo guteka bugezweho.
Ati 'Twishimiye kuba DelAgua yaraduhisemo nk'abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye no kugeza aya mashyiga ku bayakeneye. Duha agaciro umuhate wabo n'intego bafite zo gufasha abaturage no guteza imbere uburezi bwabo.'
Scott yagaragaje ko banejejwe no kuba besheje umuhigo wo kugurisha imbabura zigezweho zigera kuri miliyoni, ibigaragaza imbaraga z'ubufatanye bw'ibigo byombi ndetse ngo bazakomeza kwagura iyo mikoranire igamije impinduka muri sisiyete.
Kuri ubu DelAgua ifite abantu bagera ku 7000 basura buri muryango wo mu Rwanda byibuze nka kabiri mu mwaka, aho baba batanga ubufasha ku bijyanye no gukoresha ibyo bikoresho mu buryo bunoze. Ibi bisobanuye ko 99% by'ayo mashyiga yose akoreshwa umunsi ku wundi.
Iki kigo kigaragaza ko iyo iryo shyiga rikoresherejwe hanze rigabanya imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 73%, ikagabanya gukoresha ibicanwa nk'inkwi n'izindi ngufu ku kigero cya 71% na 46% by'indwara z'impiswi zifata abana bari munsi y'imyaka itanu kuko banywa amazi atetse.
DelAgua ifite intego y'uko binyuze muri Tubeho Neza mu 2024 buri muryango wo mu Rwanda wose uzaba ufite bene iryo shyiga.
Ni umushinga uzafasha u Rwanda kuko imibare ya Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko kugeza ubu abakoresha inkwi n'amakara mu guteka mu Rwanda bagera kuri 79,9% bivuze ko bakiri hejuru cyane.
Iyi mibare igaragaza ko nibura u Rwanda rukeneye asaga miliyari 1,37 y'amadorali kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya ikoreshwa ry'amakara n'inkwi kuva ku kigero cya 85% cyo mu 2019 kugera kuri 42% mu 2030.
Ni intego izagerwaho rubifashijwemo n'abikorera ndetse n'imiryango nterankunga nka DelAgua.
Kuri ubu DelAgua imaze gutanga ayo mashyiga arenga miliyoni mu bice by'icyaro binyuze muri Tubeho Neza, umushinga wamaze kugezwa no mu bihugu nka Gambia, Sierra Leone ndetse ngo hari intego yo kwagukira mu bindi bihugu muri uyu mwaka.