ABARENGA 500 MU RWANDA BURI MWAKA BANDURA 'STROKE', SOBANUKIRWA BYINSHI KURI IYI NDWARA IHITANA BENSHI KU ISI. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Stroke ni imwe mu ndwara zikomeye, zibasira kandi zigahitana benshi, niyo mpamvu ugomba kwita cyane ku bimenyetso byayo hakiri kare, ukaba wakwihutira kwa muganga bitarakomera.
Ubushakashatsi bwakozwe kuri iyi ndwara, bugaragaza ko abantu 40% barwara Stroke ibica, naho 70% ikabasigira ubumuga bukomeye.
Stroke ni iki?


Stroke n'indwara ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk'ibisanzwe.
Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n'uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n'igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n'uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n'ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.
Kudatembera neza kw'amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw'ibanze:
Ubwoko bwa stroke
1.Ischemic strokes
Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi.
Bukaba buterwa n'ukwifunga cg kugabanuka cyane kw'imijyana y'amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka.
2.Hemorrhagic strokes
Ubu bwoko bwo buterwa n'uko imijyana y'amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.
3.Mini-stroke
Ubu bwoko butandukanye n'ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw'amaraso ajya mu bwonko igihe gito.Mini Stroke ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n'ukwifunga kw'udutsi tujyana amaraso.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bugaragaza ko mu mwaka wa 2010 abarwaye Stroke ari miliyoni 17, kandi yibasira abantu barengeje imyaka 65, naho muri 2011 yabaye impamvu ya kabiri y'impfu zahitanye abantu benshi ku isi bageze kuri miliyoni 6 na 200.
Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko muri Amerika ari impamvu ya mbere mu gutera ubumuga.
Ugereranyije mu Rwanda, ntihabura abantu bagera kuri 500 buri mwaka barwara Stroke'.
Ese Stroke iterwa n'iki?
Ikintu cya mbere gitera stroke ni igihe imitsi igaburira ubwonko amaraso ifunze. Kandi impamvu zifunga iyo mitsi zaba nyinshi, ariko ikunze kubaho ni iyo bita 'Trombus'.
Uyu ni umubumbe w'amaraso, akenshi wibumbira ku mavuta mabi aturuka kuri 'cholesterol' mbi nyinshi, akagenda ajya ku nkuta z'imitsi iyobora amaraso, bikagenda bifunga uwo mutsi buhorobuhoro.
Iyo byenda gufatana ku buryo amaraso acamo ari make, hari ubwo havaho akabango gato kagafunga n'ahari hasigaye. Utwo tubango dukunda kuva ku mitsi yo ku ijosi.
Ese stress yaba impamvu ya stroke nkuko abantu bamwe babyibwira? Igisubizo nuko ubushakashatsi bwakozwe buvugako stress ifite uruhare runini mu gutera iyo ndwara ya stroke'.
Indi mpamvu itera stroke n'umuvuduko w'amaraso ushobora gutera guturika kw'imitsi yo mu bwonko.'
Ese umuntu yakeka ko arwaye stroke ashingiye ku bihe bimenyetso?
Nta bimeyetso simusiga by'iyi ndwara, icyakora hari bimwe byagenderwaho.
Iyo igice kimwe cy'imitsi yo mu maso gifite intege nke nko kubona umunwa uhemetse, ijisho rimwe rikifunga, cyangwa se igice cy'umusaya kikagagara wakoraho ntubyumve, kugobwa ururimi no gushyira amaboko hejuru ukumva ukuboko kumwe ntikubashije kugumayo, ibi bintu iyo ubyibonyeho usabwa kwihutira kujya kwa muganga, ndetse utavuga ngo nzajyayo ejo.
Ese Stroke iravurwa?
Nibyo koko iravurwa, mu Rwanda bayivura kimwe n'ahandi hifashishijwe uburyo bubiri, bitewe n'urwego igezeho n'impamvu yayiteye.
Ubwo buryo burimo gutanga umuti wo mu mutsi kugira ngo uzibure cya kibumbe cy'amaraso gishonge ndetse n'iyo umutsi waturitse amaraso akaba menshi hari igihe biba ngombwa ko umuntu abagwa
Ese Stroke yakwirindwa?
Nibyo, uburyo bwa mbere n'ugukora imyitozo ngororamubiri, kuko bizafasha kwirinda umuvuduko w'amaraso, nk'imwe mu mpamvu z'ingenzi zitera stroke.
Ubwa kabiri ni ukwirinda kunywa itabi no kwegerana n'urinywa, kwirinda kunywa inzoga, kwita ku mirire iboneye no kwirinda kugira ibiro bitajyanye n'indeshyo yawe.
Abantu bafite imyaka guhera kuri 40 basabwa kwisuzumisha buri mwaka bakareba uko ibipimo by'ibi bintu bihagaze.
Umuvuduko w'amaraso, isukari iri mu maraso, cholesterol iri mu maraso, ibiro bigereranywa n'uburebure (BMI). Ubu ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda.
Ni byiza kwisuzumisha, ukamenya uko uhagaze kuko Stroke ni indwara yica ndetse iyo udapfuye uramugara.

Valens NZABONIMANA/Nyagatare

The post ABARENGA 500 MU RWANDA BURI MWAKA BANDURA 'STROKE', SOBANUKIRWA BYINSHI KURI IYI NDWARA IHITANA BENSHI KU ISI. appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/05/09/abarenga-500-mu-rwanda-buri-mwaka-bandura-stroke-sobanukirwa-byinshi-kuri-iyi-ndwara-ihitana-benshi-ku-isi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarenga-500-mu-rwanda-buri-mwaka-bandura-stroke-sobanukirwa-byinshi-kuri-iyi-ndwara-ihitana-benshi-ku-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)