Ni ibitangazwa nyuma y'ingendo zitandukanye aba basenateri bakoreye hirya no hino mu gihugu aho bagiye baganira n'abaturage by'umwihariko abafite ubumuga n'abafite abana cyangwa abavandimwe babo bafite ubumuga bakagaragaza ibibazo bafite.
Ababyeyi b'abana bafite ubumuga bo bagaragaza ko leta ikwiriye kubafasha mu bijyanye no kwiga, ubuvuzi ndetse n'ubundi bufasha mu mibereho cyane ko abenshi usanga ari abatishoboye.
Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie yagize ati 'Kwivuza bisaba ko yiyishyurira 100% kandi afite ubwisungane mu kwivuza, ugasanga n'ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bibatwara amafaranga menshi ku buryo usanga hari abari no mu cyiciro cy'abukene hari n'aho bashobora kugirana amakimbirane nk'umugabo n'umugore ntibumvikane kubera uwo mwana ufite ubumuga babyaye.'
Inzobere mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe zikomoka ku mitekerereze, Mukeshimana Placidie yabwiye RBA ko bisaba ko ababyeyi b'abana bafite ubumuga bitabwaho by'umwihariko kuko akenshi na bo usanga baba barahungabanye.
Ati 'Iyo umuntu wese atwite aba atekereza ko umwana we azaba ameze neza, akamushushanya ari perezida, minisitiri [â¦] ari igisubizo.'
'Iyo rero umwana agize gutya akaza afite ikibazo, umubyeyi ni we wa mbere urwara mbere y'uko umwana arwara, iyo amaze kugira ikibazo cyo mu mutwe, gutekereza no gufasha wa mwana ntibiba bizakunda, biba bisabwa kumuba hafi cyane.'
Hari umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga wagize ati 'Leta nidufashe mu bijyanye no kwiga, ubuvuzi, idufashe no muri sosiyete nyarwanda kugira ngo ibashe kumenya ibyo ari byo. Usanga abantu basabwa kwimenya ariko hari aho bigera ukabona biranze.'
Ibi bibazo n'ibindi bitandukanye byugarije abafite ubumuga biteganyijwe kuganirwaho n'inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Ubuzima, iy'Ubutegetsi bw'Igihugu ndetse na Sena, kugira ngo hashakwe ibisubizo.