Abaturage ba Rwimbogo baje ku bwinshi mu nteko yabaturage bataha bateretswe (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo w'Umupolisi witwa PC Sibomana Simeon wakoreraga kuri Sitasiyo ya Rusizi, wabonetse ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, tariki 12 Gicurasi, ku muhanda mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo.

Ni inkuru yababaje benshi barimo n'abaturage bo muri uyu Murenge, bababajwe no kuba uyu wari umwe mu babacungira umutekano, yishwe n'abagizi ba nabi.

Inzego zishinzwe iperereza, zahise ziritangira, biza gutuma ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki 16 Gicurasi, ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, bata muri yombi abantu batatu barimo umwarimu, bikekwa ko ariwewagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2023, abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo wabonetsemo umurambo w'uyu Mupolisi, bagiye mu Nteko yabo ari benshi, kuko bari bumvise amakuru ko bari bwerekwe abakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Bamwe mu bari baje muri iyi Nteko y'Abaturage, babwiye RADIOTV10 ko bashenguwe n'urupfu rwa nyakwigendera, bavugaga ko bari bafite amatsiko yo kureba abo bita 'inkozi z'ibibi' (baracyari abere kuko batarahamwa n'ibyaha bakekwaho), ariko ko bababajwe no kuba batashye batababonye kuko bifuzaga kubareba amaso ku maso ngo babanenge.

Aba baturage barimo abavugaga ko bigomwe imirimo yabo kugira ngo baze kureba abo bantu bishe Umupolisi, batashye bijujuta.

Gusa umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, ubwo yaganirizaga aba baturage, yababwiye ko kwerekwa abo bantu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera 'atari yo ntego y'inama.'

Aba baturage batashye bavuga ko nubwo bateretswe abo bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi, basaba ko nibabihamwa, bazahabwa igihano kibakwiye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abaturage-ba-rwimbogo-baje-ku-bwinshi-mu-nteko-yabaturage-bataha-bateretswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)