Abanditse ibaruwa ni 24 bagaragaje ko babangamiwe ku rwego rwo hejuru, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka nk'uko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije, Uwera Kayumba Marie Alice.
Muri rusange ariko abagomba kwimurwa bose hamwe ni 80, bagaragaza ko kuva mu 2021 basabye kwimurwa gusa ngo inzego zarabarangaranye.
Abadepite bagize iyi komisiyo bari bakiriye ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ngo busobanure ibikomeje gukorwa mu gukemura iki kibazo.
Depite Uwumuremyi Marie Claire ati ''Bigira ingaruka ku buzima bw'abaturage kuko buriya amafaranga agura imiti n'icyo gihe abaturage bamara barwaye, ubibaze byatwara arenze miliyari 2 Frw. Bikwiye kurangira.''
Ni ikimoteri kiri kuri hegitari 80, aho kuva cyatangira hamaze kwimurwa imitungo y'abaturage 503, aho hasigaye indi mitungo 80 ariyo y'abo baturage banditse basaba ko bakwimurwa.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ibikorwa byo kwimura abaturiye iki kimoteri bikomeje kandi hari icyizere ko bizarangira vuba.
Ati 'Mu by'ukuri ntabwo ari uko bitahawe agaciro, habayeho gushaka ingengo y'imari hagira abimurwa, muri gahunda ihari ni uko kwimura abo baturage bizarangirana na 2024/25.'
Kubimura byatangiye mu 2021, aho icyo gihe hakoreshejwe miliyoni 520 Frw, mu 2022/23 hishyuwe miliyoni 516 Frw zimuye abaturage 21 aho muri uyu mwaka wa 2023/24 hateganyijwe kwimurwa abaturage 80 basigaye, bizatwara miliyari 2 Frw.
Depite Hindura Jean Pierre ati 'Igikenewe cyane ni ukuganira hagati y'ubuyobozi n'abaturage. Ntimwabegereye ngo mubabwire ibyo mudusobanuriye ngo nibura mubabwire muti bamwe ni uyu mwaka, abandi ni uyu mwaka.''
"Ntabwo numva ntekanye kuba dufite ikibazo cy'abaturage kimaze imyaka ibiri none bakaba baduhaye indi myaka ibiri. Miliyari 2 Frw ntabwo ari amafaranga menshi, urwandiko ruri hano ruravuga ko n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ndetse n'iby'Umukuru w'Igihugu, ikibazo barakizi."
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwijeje ko iki kibazo kigomba gushakirwa umuti urambye kandi bigakorwa mu gihe cya vuba kugira ngo hatazagira byinshi byangirikwa.
Inkuru wasoma:
â"Â Byinshi ku mushinga w'ikimoteri kigezweho i Kigali uzatwara asaga miliyari 26 Frw
â"Â Hakenewe asaga miliyari 3 Frw yo kwimura abaturiye ikimoteri cya Nduba