Abayobozi bo muri Islam bashenguwe n'ubugome bwaranzeJenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bayobozi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yashyizwe mu bikorwa n'uko Abanyarwanda bongeye kuba umwe nyuma yayo, bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwiza.

Umuyobozi mu Idini ya Islam muri Qatar ushinzwe Imyigishirize ya Korowani, Abdirashid Ally Sufi, yavuze ko yababajwe n'ibyabaye kugeza aho abantu bahinduka bakica bagenzi babo babaziza uko bavutse.

Yashimye intambwe u Rwanda rwateye n'aho rugeze rwiyubaka kubera ubuyobozi bwiza.

Yagize ati 'Ibyo nabonye kuri uru rwibutso byanteye agahinda cyane, birababaje cyane. Ubusanzwe idini yacu y'ubuyisilamu yigisha abantu ko bagomba kubana badashingiye ku moko, akarere cyangwa idini. Turasaba Imana ko bitazasubiraho ahari ho hose kandi igihugu gikomeze cyiyubake kirenge aya mateka mabi cyahuye na yo."

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko ari ingenzi kuba abayobozi bo mu Idini ya Islam bakomoka mu bihugu by'Abarabu basuye urwibutso rwa Jenoside kugira ngo bamenye amateka mabi yaranze u Rwanda, bayigireho.

Yagize ati "Ni byiza ko aba bantu tubazana hano kugira ngo birebere n'amaso ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kureba aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze uyu munsi, ngo dufatanye guhangana no gukumira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.'

Aba bayobozi mu Idini ya Islam baturutse mu bihugu by'Abarabu bari mu Rwanda aho bitabiriye amarushanwa Mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo Gitagatifu cya Korowani yasojwe ku Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2023.

Inkuru wasoma: Guverinoma yasabye Islam guharanira ko urubyiruko rugendera ku mahame Korowani yigisha

Abayobozi bo muri Islam bashenguwe n'ubugome bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, asobanurira abayobozi bo muri Islam bavuye mu bihugu by'Abarabu uko Jenoside ari umugambi wacuzwe kuva kera
Abayobozi bo muri Islam basize ubutumwa mu Gitabo cy'Abashyitsi
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko ari ingenzi kuba abayobozi bo mu Idini ya Islam bakomoka mu bihugu by'Abarabu basuye urwibutso rwa Jenoside kugira ngo bamenye amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-bo-muri-islam-bashenguwe-n-ubugome-bwaranze-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)