Abayobozi n'abakozi ba Serena Hotel bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023 nibwo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bunamira imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 250 baharuhikiye bishwe muri Jenoside.

Ubwo basuraga uru rwibutso basobanuriwe amateka ya Jenoside uko yahemberewe n'ingengabitekerezo y'amacakubiri hagati mu baturage kugeza ishyizwe mu bikorwa abasaga miliyoni imwe bakahasiga ubuzima.

Nyuma yo gusobanurirwa ibyaranze aya mateka berekwa amwe mu mashusho yaranze ibi bihe by'icuraburindi, bunamiye Abatutsi baruhukiye ku Rwibutso rwa Gisozi.

Muri iki gikorwa habayeho gutanga ubuhamya kuri bamwe mu bakozi ba Serena Hotel barokotse Jenoside, urugendo rwabo mu bihe babayeho by'amacakubiri, ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yatwaye ababo bagasigara ari impfubyi, baboneraho n'umwanya wo gushima Inkotanyi zabagaruriye icyizere cy'ubuzima nyuma y'iminsi myinshi y'icuraburindi bari barimo.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwasabye abakozi n'abayobozi ba Serena Hotel kugira uruhare mu kuvuga amateka nyakuri yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Rukemampunzi Jean Claude ubwo yagiranaga ikiganiro n'abakozi ba Serena Hotel yongeye kubibutsa inshingano bafite zo gusangiza abandi amateka nyakuri kuri Jenoside nk'abantu bakora ibikorwa bituma bahura n'abantu b'ingeri zose baturutse hirya no hino ku Isi.

Yagize ati 'Nimwe mufite uruhare, ni mwe muri imbere mu kwerekana no gusesengura amateka y'igihugu cyacu muyabwira abatayazi, munabereka ingamba dufite kugira ngo dukomeze twubake igihugu cyacu.'

Rukemampunzi yaboneyeho umwanya wo gushima Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ikomeza kuba hafi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guha agaciro umwanya wo kwibuka abazize uko bavutse.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai yavuze ko igihe cyo kwibuka ari inshingano za buri wese mu bagize Serena Hotel ndetse ari n'igihe cyo kwifatanya na bamwe mu bakozi bayo babaye muri ibi bihe bibuka ababo baguye muri Jenoside.

Ati 'Buri mwaka tugira umwanya tuza hano mu gihe cyo kwibuka abaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibihe biba bigoye byo kwibuka ubuzima bw'abantu baguye muri icyo gihe, ibihe banyuzemo n'icyo bazize, aba ari ibihe bikomeye kandi bitoroshye.'

'Kuri twe nka Serena Hotel dufite abakozi benshi bahuye n'ihungabana ry'ibi bihe bya Jenoside, aba ari inshingano zacu rero kuza kwifatanya na bo tukibuka turi kumwe kandi tuzahora twifatanya na bo igihe cyose.'

Yakomeje avuga ubuzima bugomba gukomeza ariko mu gihe bamwe muri bo badashoboye bagomba kubaba hafi no kubagenera ubufasha bukenewe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yashimiye ubuyobozi bwa Serena Hotel mu kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ndetse yongera gushimangira ko kwibuka ari inshingano za buri wese.

Ati 'Insanganyamatsiko uyu munsi dufite iratwibutsa ko dufite inshingano yo gukomeza kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko tuniyubaka. Icyo bivuze ni uko Kwibuka ari ihame kandi ni inshingano dufite nk'Abanyarwanda; tuzabikora igihe cyose tukiriho.'

Yakomeje avuga ko buri muntu wese yaba umuto cyangwa umukuru akwiye guharanira kwigisha uburere mbonera gihugu aho ari hose aharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai ashyira indabo ku mva zashyinguwemo Abatutsi ku Rwibutso rwa Gisozi
Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, Lt Col Aimable Rukundo yunamira abaruhukiye ku Rwibutso rwa Gisozi
Umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Rukemampunzi Jean Claude yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi n'abakozi ba Serena Hotel bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi; iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Abayobozi b'Umujyi wa Kigali biftanyije n'abakozi ba Serena Hotel kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Kigali, Nagiruwubuntu Dieudonné yashimiye ubuyobozzi bwa Serena Hotel mukuzirikana ibihe byo kwibuka
Umwe mu bakozi ba Serena Hotel warokotse Jenoside yakorewe Abtutsi atanga ubuhamya bw'uko yarakotse
Umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Rukemampunzi Jean Claude yibukije abakozi ba Serena Hotel ko bafite inshingano zo kwigisha amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-n-abakozi-ba-serena-hotel-bunamiye-abatutsi-bishwe-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)