Abayovu bararanye intimba n'agahinda nyuma yo gusiga Igikombe Inyagatare (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino waraye ubaye ,ubujije amahirwe ikipe ya Kiyovu Sports amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona, aho yatsinzwe igitego 1-0 n'ikipe ya Sunrise FC y'Inyagatare.

Uyu mukino waraye ubereye i Nyagatare , aho ikipe ya Sunrise yakiraga Kiyovu Sports ku munsi 29 wa shampiyona,byasabaga Kiyovu Sports gushaka byibuza inota rimwe muri uyu mu kino ariko birangira itahanye intimpa n'agahinda i Kigali.

Uyu mukino kandi wari witabiriwe cyane n'abafana banakoze urugendo rurerure rw'ibilometero 165 bafite icyizere ko bahakura impamba izatuma bakira Rutsiro FC ku munsi wa nyuma bizeye kuzamura Igikombe cya Shampiyona baheruka mu myaka 30.

Gusa si ko byaje kugenda kuko ku munota wa 70, Rutahizamu Yafesi Mubiru yatsinze igitego rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino ku mupira yazamukanye mu ruhande rw'iburyo akareba uko umunyezamu Kimenyi Yves yegereye imbere akamurenza umupira inshundura zikanyeganyega.

Ku munota wa 74, Kiyovu Sports yari igiye kubona impozamarira kuri penaliti gusa Umunya-Uganda, Erisa Ssekisambu, ayitera hejuru y'izamu.
Ubwo Umusifuzi yahuhaga mu ifirimbi ko umukino urangiye; abayobozi, abakunzi n'abafana ba Kiyovu Sports bashenguwe n'agahinda nyuma yo gutakaza icyizere cyo kwegukana igikombe cya Shampiyona baherukaga mu myaka 30.

Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvenal, yari yicaye agaragiwe na bamwe mu nshuti ze ababaye cyane nyuma yo guha Kiyovu Sports ibyo yari ikeneye byose ariko ku munota wa nyuma ikaba ishobora gusoza umwaka wa 2022-23 nta gikombe na kimwe yegukanye.

Perezida w'Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis 'General', we yipfutse mu maso nyuma yo kubona ibyari bimaze kuba ku Ikipe ye.

Abafana bo basutse amarira kuri uyu munsi wari uw'agahinda mu gihe abakinnyi n'abafana ba Sunrise FC ku rundi ruhande bari mu birere bishimira intsinzi.

Kiyovu Sports izakira Rutsiro FC tariki 28 ku munsi wa 30 wa shampiyon ari nawo wa nyuma mu gihe APR FC yo izaba yakiriwe na Gorilla FC. Rayon Sports yo izasoreza i Nyagatare yakirwa na Sunrise FC.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abayovu-bararanye-intimba-n-agahinda-nyuma-yo-gusiga-igikombe-inyagatare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)