Abiga muri Kaminuza y'u Rwanda barataka kubura amacumbi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babishingira k'uko ngo babwiwe ko kugeza ubu amacumbi yose yarangiye, mu gihe ngo hari andi yuzuye ariko ntibayahabwe.

UR ivuga ayo macumbi yubatswe ahazwi nka Camp Kigali yuzuye, abanyeshuri baratangira kuyabamo ariko ko n'ubundi ngo amacumbi azahabwa bake bijyanye n'umubare w'abanyeshuri uruta uw'amacumbi ahari.

Umwe mu banyeshuri wandikiye Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie kuri Twitter yavuze ko 'muri UR-Nyarugenge hari ikibazo cy'amacumbi make aho bacumbikira abanyeshuri 400 ku barenga 7000 bahiga, nyamara huzuye amacumbi meza yakwakira abanyeshuri 900.'

Arakomeza ati 'Igituma mvuga ko yuzuye ni uko mu minsi ishize bacumbikiyemo abapolisi bari mu marushanwa, ariko tukaba twaratunguwe no kumva ko nta munyeshuri uzacumbikirwamo. Ubuzima muri Kigali burahenze cyane by'umwihariko kubona aho uba.'

Mu kumenya ukuri kw'aya makuru, IGIHE yavuhanye n'Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'Ubutegetsi muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Nyarugenge, Nkuranga Jean Pierre, avuga ko ibyo byumba byuzuye ndetse bitangira gukoreshwa muri uyu mwaka w'amashuri.

Ati 'Ibyumba byaruzuye. Ntabwo turabihabwa n'uwabyubatse ariko kaminuza iri kubyihutisha ku buryo tuzatangira uyu mwaka abanyeshuri babikoresha. Bifite ibitanda 920, iyo ubiteranyije na 540 twari dusanzwe dufite bigaragaza ko tuzacumbikira abanyeshuri 1460.'

Yakomeje agira ati 'Ni ukuvuga ngo mu byumweru bibiri tuzaba tubona uko imibare izamuka noneho dutange uburyo abanyeshuri batangire gusaba amacumbi.'

Uyu muyobozi yavuze ko umubare w'abanyeshuri bafite usumba amacumbi kuko bafite abasaga ibihumbi 5000. Buri wese si ko asaba icumbi ngo arihabwe, ahubwo hagenderwa ku bafite umwihariko kurusha abandi.

Nkuranga ati 'Mu babona amacumbi bwa mbere harimo abafite ubumuga mu buryo bwo kuborohereza, amacumbi kandi ahabwa abakobwa kugira ngo tubashyire ahatabateje ibibazo ndetse tukanareba ku bana bo mu wa mbere kuko baba baje i Kigali batahamenyereye, andi agahabwa abaturuka kure.'

Ashimangira ko amakuru abanyeshuri baba bayazi ahubwo ngo iyo bavuga, baba bashaka kumenya igihe bizatangirira kuko 'ntibinasaba kuza ku kigo ahubwo umwana asaba icumbi ari iwabo.'

Ati 'Hari itsinda hano ribishinzwe rihitamo abayahabwa bigendeye kuri bya bindi tugenderaho ku buryo baza gutangira buri wese yinjira mu cyumba cye.'

Ubwo yari kuri RBA, Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga yavuze ku mpinduka ziri gukorwa muri iyi kaminuza, agaruka no ku kibazo cy'amacumbi.

Ati 'Turimo kubaka ubushobozi, ibijyanye n'inyubako, ubu turi gutekereza uburyo zakwagurwa [tukibanda] cyane ku bijyanye n'amacumbi kuko dufite ikibazo gikomeye cyane kijyanye n'amacumbi y'abanyeshuri'.

Dr Kayihura yavuze ko muri rusange Kaminuza icumbikira abanyeshuri batarenze 20% mu bo ifite.

Amacumbi akomeje kuba ikibazo muri UR-Nyarugenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-kaminuza-y-u-rwanda-barataka-kubura-amacumbi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)