Abisunga ibigarasha n'abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatazi abagome Gervais Condo na Céléstin Nsengiyumva nibo bibeshya ko hari ikizima cyabakomokaho. Aba bombi bari abadipolomate bakomeye ba Leta y'abatabazi mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, ndetse banayikorera ubuvugizi cyane mu Muryango w'Ubumwe bw'Afrika(OUA), mu itangazamakuru no mu yindi miryango mpuzamahanga, bagerageza gutagatifuza abo bicanyi.

Abo bavugizi b'abajenosideri, ubu nibo bishyize hamwe n'izindi nkorabusa, zirimo Eugène Richard Gasana,Charles Kambanda uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Mr Bean w'inyigaguhuma muri politiki, Thabita Gwiza witereye umutwe kuva musaza we Ben Rutabana yakwicishwa na Kayumba Nyamwasa,n'izindi nzererezi, maze bashinga ikiryabarezi ngo ni'OPOZISIYO NYARWANDA', babitewemo inkunga na Perezida Tshisekedi wa Kongo.

Nyamara amateka ya vuba atwereka ko imigambi y' ingirwa-banyapotiki zibasira ubuyobozi bw'u Rwanda, ipfira mu igi, ba nyirayo bagakorwa n'ikimwaro.

Ingero ni nyinshi:
RNC ya Kayumba Nyamwasa n'abandi basumbwe n'inda nka Gervais Condo, Théogène Ŕudasingwa, Gahima Gerald, n'abandi batekamutwe, ubu isigaye ku izina.

Abo mu ngirwa-shyaka 'Ishema' rya Padiri Nahimana barenda kumarana bapfa ibisabano(Uwitwa Jean Paul Ntagara aravumira Nahimana ku gahera).

Icyiswe 'Rwanda Bridge Builders' nticyamaze n'umwaka umwe, abakirimo bashinjanya ivangura rishingiye ku bwoko, dore ko hari hagaragayemo benshi bacyihishemo, mu by'ukuri ari Interahamwe mu zindi.

Abo muri MRCD/FLN yo kwa Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina imbwa zabirwaniyemo, cyane cyane aho Rusisibiranya n'abambari be baterewe muri yombi, bagashyikirizwa inkiko mu Rwanda. Abasigayeyo ubu barabundabunda, kuko bazi ko iminsi yabo ibaze.

Abo muri FDU-INKINGI ya Ingabire Victoire barateranya ingemu yo kumwoherereza, n'amadolari 500 akuzura zahize, none ngo bazakuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Babivuze ukuri ngo'umusazi arasara akagwa ku ijambo'. umuriganya(escroc politique) Gasana Anastase aherutse kwandika kuri Facebook ati' UHITWA NTAFATA URUKA', ashaka kuvuga ko ari Tshisekedi, ari nabo arimo gufasha, bose bari mu manegeka. Uwo Tshisekedi ntiyibereyeho kubera ibibazo by'inzitane, none ngo arafasha indindagire zarengeje igihe(expired).

Erega kurwanya umugabo ufite ibikorwa bimuvugira si ubonetse wese. Ni kimwe no kurwanya Ubuyobozi bw'u Rwanda witwaje gusa iturufu y'ubwoko n'ibirego by'ibipapirano. N'abatari izi mburamumaro bakozeho intoki zirashya. Abiyita ibihangange barabigerageje, imigambi mibisha ifata ubusa.
Agati kateretswe n'Imana ntigahuhwa n'umuyaga!

The post Abisunga ibigarasha n'abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abisunga-ibigarasha-nabajenosideri-ngo-bararwanya-u-rwanda-bazakomeza-gukama-ikimasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abisunga-ibigarasha-nabajenosideri-ngo-bararwanya-u-rwanda-bazakomeza-gukama-ikimasa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)