Abohereza hanze imbuto n'imboga beretswe amahirwe y'isoko ribategereje muri Suède - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuhinzi bw'imbuto n'imboga ni kimwe mu bimaze kwitabirwa mu Rwanda ndetse benshi bayobotse iyo kubyohereza hanze y'igihugu kuko ari ho isoko rinini riri.

Kuva tariki 9 kugeza 11 Gicurasi 2023, abacuruza imbuto n'imboga bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba bagiye mu imurikabikorwa muri Suède basanga nta gicuruzwa cyo mu Rwanda cyo muri iyo ngeri kibarizwa kuri iryo soko.

Umuyobozi wa TearFund mu Rwanda, Emmanuel Andrew Murangira, yavuze babonye isoko rishobora kugura umusaruro w'abahinzi bato bahinga imboga n'imbuto mu Rwanda mu gihe waba ugiyeyo ufite ubwiza bukenewe ku isoko rya Suède.

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 ubwo baganiraga n'abacuruza imbuto n'imboga babyohereza hanze y'igihugu yavuze ko bakwiriye gutekereza uko iryo soko barigeraho kuko rifite abantu benshi kandi bakeneye ibiribwa byinshi.

Yagize ati 'Twagombaga guhura n'abo tutajyanye [muri Suède]. Hari isoko rinini ariko rikeneye imbaraga kugira ngo uryinjiremo. Bifasha abahinzi bato dukorana na bo ariko bikanafasha abacuruzi bohereza imboga n'imbuto hanze.'

Yanavuze ko Tearfund ifasha abahinzi bato kugira ngo bageze ibihingwa byabo ku isoko kandi bifite agaciro keza ku buryo bihita bigurwa bigatanga umusaruro.

Murangira avuga ko bakorana n'abahinzi bato ibihumbi 30 mu turere tune two mu Mujyi wa Kigali n'Intara y'Iburasirazuba, kandi imibare igaragaza ko abahinzi bato bagize 80% by'abahinzi bose bo mu Rwanda.

Rwiyemezamirimo w'Umunya-Suède unagura imbuto n'imboga muri iki gihugu, John Berglund, yabwiye aba bacuruzi ko muri Suède imboga n'imbuto bikenewe cyane, igisabwa ari ukuba ufite umusaruro mwiza ushobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Muri Suède mu cyumweru kimwe bashobora kugura kontineri eshanu za avoka gusa ariko ngo byose bibanza guca mu Mujyi wa Amsterdam bikabona kwinjira muri Suède.

Umucuruzi ujyana hanze imbuto n'imboga, Daniel Muzungu, yavuze ko biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe barangiwe ariko asaba ko inzego zishinzwe guteza imbere ubucuruzi bw'ibyoherezwa hanze na za Ambasade z'u Rwanda mu bihugu baba bagiye gucuruzamo kujya babahuza n'abashobora kubagurira umusaruro.

TearFund ivuga ko amahirwe yo gucuruza imboga n'imbuto atari muri Suède gusa, kuko muri Denmark na Finland na ho bikeneweyo.

Hagati ya tariki 6 na 12 Gicurasi 2023 u Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku mboga n'imbuto byoherejwe ni toni 707.5, aho byinjije 930.989$, ni ukuvuga nibura 1,3$ ku kilo.

Ibihugu u Rwanda rwoherejemo imboga n'imbuto byinshi ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bwongereza, u Bufaransa n'u Buholandi.

Abacuruza imbuto n'imboga baganirijwe ku mahirwe aboneka muri Suède
Uwitije Cyprien wari uhagariye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, EU, yavuze ko biteguye gukomeza gutera inkunga imishinga y'ubucuruzi bw'imbuto n'imboga
Umucuruzi ujyana hanze imbuto n'imboga, Daniel Muzungu, yavuze ko biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe barangiwe
Umuyobozi wa TearFund mu Rwanda, Emmanuel Andrew Murangira, yavuze ko abahinzi b'imboga n'imbuto hari amahirwe menshi bashobora kubyaza umusaruro
Abohereza hanze imbuto n'imboga beretswe amahirwe y'isoko ribategereje muri Suède



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abohereza-hanze-imbuto-n-imboga-beretswe-amahirwe-y-isoko-ribategereje-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)