Afurika yasabwe ubufatanye mu bya Laboratwari zisuzuma imiti n'inkingo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuvuzi muri Afurika bugenda butera imbere binyuze muri gahunda zihuriweho n'umugabane wose zirimo ikigo gishinzwe inkingo n'izindi gahunda zigamije gukumira ibikoresho byo mu buvuzi n'imiti bitujuje ubuziranenge.

Mu nama y'Ihuriro Nyafurika ryita ku Buziranenge bw'Imiti AMQF iri kubera mu Rwanda kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, umuyobozi ushinzwe guteza imbere ikorwa ry'imiti, inkingo n'ibindi bikoresho byo kwa muganga mu Kigo Nyafurika gishinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD) Dr Margareth Ndomondo-Sigonda yavuze ko hakwiye kugira igikorwa ngo muri Afurika hatangire gukorerwa inkingo.

Ati 'Murebe igikwiye gukorwa kugira ngo ku mugabane wacu hakorerwe inkingo zujuje ubuziranenge zihaza umugabane wacu kandi zikaba zajya no ku ruhando mpuzamahanga.'

Iri huriro riri mu murongo uteguriza ibikorwa by'Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti [AMA] kizaba gifite icyicaro mu Rwanda, ndetse Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenu yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za AMQF bizafasha mu iterambere rya serivisi z'ubuzima.

Yavuze ko Laboratwari zo mu bihugu bitandukanye zikwiye gukorera hamwe mu rugendo rwo gusuzuma imiti kugira ngo harandurwe burundu imiti n'inkingo bitujuje ubuziranenge mu baturage b'umugabane muri rusange.

Ati 'Twagiye tuvuga ku bufatanye bwa za Laboratwari zisuzuma ubuziranenge ariko numva ubu igihe kigeze ngo bishyirwe mu bikorwa hagati ya za Laboratwari zo mu bihugu bitandukaye cyane cyane mu gihe cyo gusuzuma ubuziranenge no gutanga ibisubizo.'

Umuyobozi wa Laboratwari Isuzuma Ubuziranenge bw'Imiti n'Ibiribwa muri Rwanda FDA, Ass Prof Muganga Raymond yabwiye IGIHE ko hari igihe usanga abaterankunga bazana imiti mu bihugu bya Afurika bayijyana ahantu biyumvisha ko badafite ubushobozi bwo kuyisuzuma, ariko binyuze muri ubwo bufatanye byarushaho kurandura burundu imiti itujuje ubuziranenge.

Ati 'Usanga imiti muri aka karere turimo isa, bityo ba bandi bashaka kuduha imiti itujuje ubuziranenge bibwira ko dufite ubushobozi buke, biroroshye ko bashobora kuyizana ku isoko babona byanze mu gihugu kimwe bakayijyana mu kindi. Ariko harabayeho gusangira amakuru bishobora gukumura iki kibazo, ndetse aho duhuje ibibazo tugashakira umuti hamwe.'

Ass Prof Muganga avuga ko Laboratwari ya Rwanda FDA yemewe n' Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ndetse igihugu gikora ibishoboka byose ngo hatagira imiti itujuje ubuziranenge igera ku isoko.

U Rwanda rwateye intambwe mu bijyanye no gukora inkingo

Umugabane wa Afurika ufite gahunda y'uko mu mwaka wa 2040 inkingo zingana na 60% zigomba kuzaba zikorerwa kuri uyu mugabane.

Rwanda FDA yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu gutangira gukora inkingo kuko ibikoresho by'uruganda ruzazikorera mu Rwanda byatangiye kuhagera.

Prof Bienvenue ati 'U Rwanda rwatangiye urugendo rwo gukora inkingo, ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda na BioNTech. Kontineri za mbere zirimo imashini n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga zaraje kandi hategerejwe n'izindi mbere y'uko uyu mwaka urangira. Ibi bisobanuye ko u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda.'

Imibare igaragaza ko ibihugu 15 bya Afurika ari byo bifite gahunda yo gukora inkingo cyangwa se bibyifuza, mu gihe 18% gusa ku mugabane wose ari byo bifite Laboratwari zemewe na OMS cyangwa Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kugenzura ubuziranenge (ISO) zabasha gusuzuma ubuziranenge bw'imiti n'inkingo.

Abashinzwe za Laboratwari zishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw'imiti bari kureba uko hakorwa inkingo n'imiti byujuje ubuziranenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-yasabwe-ubufatanye-mu-bya-laboratwari-zisuzuma-imiti-n-inkingo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)