Aha niho hantu mu Rwanda wahurira n'umukunzi nyawe - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi cyane cyane abakuze cyangwa abashinze ingo zigakomera wumva bari kunenga urubyiruko rumwe na rumwe bavuga ko aho umusore n'inkumi bahuriye ari ahantu hatatuma bashinga urugo ngo ruzarambe.

Ibi ndetse hari abantu benshi babihuza n'isenyuka ry'ingo rya hato na hato rimaze gufata indi ntera aho mu Rwanda imibare y'inkiko igaragaza ko gatanya zizamuka ubutitsa kuko kugeza mu Gushyingo 2018, hari hamaze gucibwa imanza za gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 19 ugereranyije n'umwaka wa 2017.

Iyo bavuga ibi akenshi ahantu baba bavuga ngo ahantu umuntu atakura umugeni cyangwa umugabo ni nko mu : kabari, mu kabyiniro, ku mbuga nkoranyambaga, mu modoka cyangwa mu ndege mugenda… ibi byaje gutuma nibaza ubundi ahantu habugenewe umuntu yagombye kuba yahurira n'uwo bazubakana urwabo rugakomera.

Ubundi n'ubwo bigaragara ko gutandukana kw'abashakanye kugenda kwiyongera cyane mu Rwanda, burya njyewe mbona Abanyarwanda benshi baba barabanye intego ari ukuzabana akaramata, ku buryo bamenye aho bazahurira n'uwo bazabana akaramata ari ho bakwerekeza bagategereza kugeza bahuye.

Kuko hari n'ababona abagize ibyago bagatandukana kimwe n'abandi bose ukumva baravuze ngo " Ubundi se umukobwa n'umuhungu bahuriye hariya…bari kubaka uruhe rugo? " None se abavuga ibyo muba mugira ngo kare kose bahurire hehe?

Akenshi abantu bumva ko hari ahantu runaka haba abantu b'inyangamugayo ku buryo uhakuye uwo mwazabana urwo rugo rwazaramba ugasanga abantu banafite amatsiko y'ahantu abitegura kurushinga bahuriye kugira ngo bumve ko urugo rwabo rufite amahirwe yo kuzaramba.

Bamwe bagaragaza ko umuntu mwahuriye mu rusengero, mu kigo runaka gikomeye, mu rugo rw'inshuti zawe, mu mirimo itandukanye ikomeye… biba bisobanuye ko ari umuntu uhabwa amahirwe menshi yo kuba ari inyangamugayo. Nyamara njyewe mbona ntaho biba bihuriye kuko birashoboka ko mwahura n'umujura wagiye gusenga kandi inyangamugayo yagiye mu kabari.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo inshuti uyikura ku nzira. Ibi bisobanura ko ahantu hose ubundi wahahurira n'umuntu w'imfura mwarushinga rugakomera, kuko n'iyo haba ari ha hantu hakorerwa amabi gusa ntiwamenya impamvu yatumye ahaba.

Ahantu hose icyaba kihakorerwa cyose mpamya ko haba hahuriye abantu beza n'ababi ku buryo bitakubuza kuhahurira n'umuntu muzima kandi mwahuza mukubaka urugo rugakomera. Kuko umuntu ni umutima ndetse na kamere ye. Wibihuza n'ahantu umubonye cyangwa muhuriye utanamenye impamvu ari aho hantu.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/aha-niho-hantu-mu-rwanda-wahurira-n-umukunzi-nyawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)