Umurambo w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 29 wasanzwe munsi y'urugo ahazwi nko kuri Mirongo Ine.
Birakekwa ko uyu mukobwa yishwe.
Mu gitondo abaturage abayobozi mu nzego zitandukanye barimo iz'umutekano, bazindukiye ahazwi nko kuri Mirongo Ine, mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza bitewe n'umurambo w'umukobwa bahabonye.
Uyu murambo watowe munsi y'urugo rw'umuntu.
Uyu mukobwa witwaga Ntirandekura Solange yari mu kigero cy'imyaka 29 y'amavuko.
Amakuru avuga ko nyakwigendera nta mwana yagiraga.
Abatuye kuri Mirongo Ine barimo n'abo babanaga, bavuga ko yakoraga akazi ko kwicuruza, bakavuga ko nyakwigendera yaba yishwe
Â