Mu mpera za Mata 2023, IGIHE yanditse inkuru igaruka ku kajagari kari mu iyubakwa rya Stations za Lisansi hirya no hino mu gihugu, by'umwihariko muri Kigali. Ni inkuru yari ishingiye ku icukumbura ryakozwe igihe kinini kuri iki kibazo.
Soma: None twaterwa tutiteguye? Ijisho kuri Stations za lisansi zubakwa i Kigali
Inkuru ikimara kujya hanze, twakiriye ubuhamya bw'abaturage bagaragaza ibibabangamiye harimo n'abari baragejeje ikibazo cyabo ku buyobozi.
IGIHE ifite ingero z'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro no muri Gasabo ahazwi nko ku Gisozi bamaze iminsi batakamba bavuga ko Stations zubatswe hafi y'ingo zabo zibateye impungenge kuko bagenzuye bagasanga zitubahirije amabwiriza yashyizweho na RURA.
Mu minsi ishize, abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye, mu Kagari ka Gatare mu Mudugudu wa Rugunga, bahuriye hamwe, biyemeza kumenyesha ubuyobozi ikibazo bafite cya Station iri kubakwa ariko ibabangamiye.
Uvuye muri Rond Point ya Sonatube, ukazamuka umuhanda ugana Sonatube nyir'izina, ukarenga umuhanda ujya ahazwi nka Ziniya, ukagera ahari Station Meru, ugafata umuhanda w'ibumoso ukagera kuri Kiliziya ukambuka nk'ujya Kabeza; ugera ahantu hacuramye hari ibikorwa by'ababikira, hafi aho hari ikoni; imbere yaho niho ibyo bikorwa bya station byari biri.
Mu icukumbura IGIHE yakoze, yasanze iyo station ijya gutangira kubakwa, abaturage babwiwe ko hari umushoramari witwa Emmanuel Mushinzimana ugiye kubaka apartments muri ako gace ndetse nawe ni ko yagendaga ababwira.
Abaturiye ahari kubakwa iyo station, bari bazi ko hagiye kubakwa inzu zo guturamo, ariko iminsi uko yashiraga babonaga ko ikibanza kigiye gukorerwamo ibindi.
Batangiye kugira impungenge, bageza ikibazo cyabo ku buyobozi bw'Akagari nabwo bubaza uwo mushoramari icyangombwa kigaragaza ibyo agiye kubaka cyane ko kuri icyo kibanza cye atari yarashyizeho icyapa kigaragaza ibigiye kubakwa.
Umwe mu basobanukiwe uburyo stations zubakwa mu buriganya, yabwiye IGIHE ko akenshi kubera amakosa aba arimo, abazubaka batajya bamanika icyapa kigaragaza ibigiye gukorwa.
Ati 'Ushiduka yuzuye utazi ibyabaye. Ni ko byagenze henshi, no ku i Rebero byarabaye.'
Abaturage bo ku Kicukiro bakoze inama, baganira kuri iki kibazo kuko uyu mushoramari ngo yari 'yabihenuyeho' ababwira ko ibyo bakora byose, nta n'umwe uzigera ababuza kubaka.
Bamenyesheje ubuyobozi babugaragariza impungenge z'uko aho Station iri kubakwa, ari ahantu hegereye inzu, umuriro w'amashanyarazi, ari rwagati mu ngo kandi itubahirije intera zigenwa n'itegeko.
Uvuye kuri iyo station ukagera ku masangano y'umuhanda, hari metero 67 mu gihe itegeko rigena ko hagomba kuba harimo metero 100.
Iyi station yari iri kubakwa ku muhanda muto wo muri quartier kandi bitemewe. Uwo muhanda ufite ubugari bwa metero esheshatu, ku buryo mu gihe hakatira amakamyo n'izindi modoka byazatuma kugenderanirana bigorana.
Abaturage bavuga ko aho hantu haramutse hubatswe station ya lisansi, abandi bantu bashaka gukora imishinga yabo, batazabasha kubyemererwa kuko hari ibikorwa bitemerewe guturana na station ya lisansi.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Nk'uwashaka kubaka apartement ntabwo yabyemererwa kuko ntabwo ziturana na station ya lisansi. Bivuze ngo icyo gihe haba harebwe inyungu z'umuntu ku giti cye hadatekerezwa abantu bose batuye aho kandi imbere y'amategeko abantu bose bagira uburenganzira bungana.'
Ubusanzwe mu iyubakwa rya Stations za Lisansi, hatangwa inama ko zigomba gushyirwa ahantu hitaruye ku buryo abaturage bahaturiye babasha guhumeka umwuka mwiza, bitandukanye n'uko baba begereye ahantu hahora imodoka zisohora imyuka ihumanya.
Undi ati 'Ahantu hari Stations ya lisansi, twasomye ko abantu bahaturiye badahumeka Oxygène ihagije kubera Dioxyde de Carbone iba ihari ari nyinshi.'
Stations muri ako gace ni nk'Amata na Fanta bikonje
Umuntu uri mu Kagari ka Gatare mu Mudugudu wa Rugunga, ushaka kunywesha kuri station, ashobora kubona izirenze 16 mu rugendo ruzenguruka ahantu hangana na kilometero kare zirenga gato eshanu.
Byonyine kuva Sonatube ugera Kicukiro Centre, ushobora kuhabona Station zigeze kuri eshanu.
Umwe mu bo IGIHE yaganiriye nabo yagize ati 'Ntabwo abantu babuze aho banywera lisansi, ni ubucuruzi bw'abantu budasobanutse, burenga ku nyungu rusange.'
Umukozi w'Umujyi wa Kigali yarenze ku byo abatekinisiye bari bemeje
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umukozi w'Umujyi wa Kigali watanze uruhushya rwo kubaka iyo station, Zirimwabagabo Abdoul Karim, yanyuranyije n'ibyo abatekinisiye basesenguye uwo mushinga bari bemeje, bakanzura ko bidakwiriye ko hubakwa station.
Bivugwa ko uwo mukozi yabirenzeho, atanga uruhushya rwo kubaka. Ikindi ni uko aho iyo station yari iri kubakwa, hatujuje intera isabwa, kuko metero 30 zigenwa n'itegeko uvuye mu mbago za station kugera ku rugo rw'abaturage zitari zubahirijwe.
Icyemezo cyo kubaka iyo station bivugwa ko cyatanzwe tariki ya 23 Mutarama 2023.
Bivugwa ko uwo mukozi yafatiwe ibihano, ndetse agakurwa mu nshingano zo kongera gutanga izo mpushya. Hari n'amakuru avuga ko RIB yaba yatangiye kumukoraho iperereza kuko ngo atari ubwa mbere yari agaragaye mu makosa nk'ayo.
IGIHE ntiyabashije kubona ukuri kw'ibivugwa ko ari nawe watanze urundi ruhushya rwa Stations yahagaritswe ku i Rebero kuko nayo yari iri ahantu hadakwiriye.
Hari andi makuru avuga ko hari inama imwe iherutse kuba hatangirwamo amakuru ko mu iyubakwa rya Stations harimo ruswa, ndetse havugirwamo ko itangwa igera no kuri miliyoni 50 Frw hamwe na hamwe.
Gutanga impushya zo kubaka Stations, byakajijwe
Umujyi wa Kigali usobanura ko wasesenguye ikibazo cy'aba baturage ugasanga gifite ishingiro, bityo ugafata umwanzuro wo guhagarika uruhushya rwari rwarahawe uwo mushoramari.
Hari amakuru IGIHE yabonye ko uwo mushoramari atishimiye kuba urwo ruhushya rwe rwahagaritswe, bityo ko yahise atanga ikirego avuga ko yarenganyijwe.
Twagerageje uburyo bwose ngo tubashe kuvugana n'uyu mushoramari, bityo twumve impamvu ashingiraho ataka akarengane ariko ntiyabasha kuboneka ku murongo we wa telefone kuva mu Cyumweru gishize ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yabwiye IGIHE ko hari impushya ebyiri zo kubaka Stations za Lisansi zahagaritswe imwe ku i Rebero n'indi ku Kicukiro muri Niboye kandi ko igenzura rikomeje.
Ati 'Zarahagaritswe kubera ko hari ibyo igenzura ryasanze bitarakurikijwe, zirahagarikwa.'
Rubingisa yavuze ko igenzura ryakozwe, ryagaragaje ko hari stations zikora mu buryo budakwiriye, ku buryo hari nk'aho umucanga wifashishwa mu gihe cy'inkongi uba udahari n'ibindi. Izo zose zaciwe amande.
Ati 'Hari n'izikiri mu gishanga zigomba kuvamo bitarenze ku wa 19 Kamena. N'iziri imusozi hari izagiye zisabwa ibyo gukora, hari na nyinshi twagiye duca amande kuko wasangaga hari ibyo zagiye zibura.'
Kugeza ubu, hari impushya zo kubaka Stations 21 nshya mu mujyi wa Kigali zari zarasabwe, ariko hafashwe umwanzuro wo kuba hahagaritswe kuzitanga mu gihe hakigenzurwa uburyo byakorwa neza kurushaho.
Muri gahunda ziri gukorwa, harimo kugenzura stations zose ziri mu Mujyi wa Kigali n'aho ziherereye, harebwa niba koko zidahagije ugereranyije n'abakenera ibikomoka kuri peteroli.
Amakuru IGIHE ifite ni uko iryo genzura rishobora kuzasiga hafashwe gahunda y'uko mu gihe cy'imyaka runaka, hahagarikwa gutangwa impushya zo kubaka Stations za lisansi nshya, mu gihe n'izisanzwe zikora harimo izizasabwa gukosora byinshi.
Ushinzwe Ishami rigenzura ibijyanye n'ingufu, amazi n'isukura muri RURA, Mutware Alex, aherutse gutangariza IGIHE ko stations zose zasabwe kongera gusaba impushya kugira ngo hagenzurwe niba zubahirije ibisabwa. Gusaba izo mpushya bizarangirana na Gicurasi.