'Akatari kaza azakazana i Kigali!' Ddumba yakojeje agati mu ntozi nyuma yo kuvuga ko akundana na murumuna wa Yolo The Queen - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore umaze kuba ikimenyabose mu myidagaduro nyarwanda, uzwi nka Ddumba akaba asubiramo indirimbo zitandukanye, yakojeje agati mu ntozi nyuma yo gutangaza ko ari mu munyenga w'urukundo na murumuna wa Yolo The Queen utuye i Rwamagana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Ddumba yasangije abamukurikira amafoto y'umukobwa mwiza maze avuga ko ari umuvandimwe wa Yolo The Queen basigaye bakundana.

Yagize ati 'Agapira ngashyize hasi ndi mu rukundo n'umwana w'i Rwamagana, murumuna wa Yolo The Queen.'

Gusa abamuzi neza, bavuze ko uyu mukobwa ntaho ahuriye na Yolo The Queen, ahubwo ngo ni mushiki w'uyu Ddumba.

 



Source : https://yegob.rw/akatari-kaza-azakazana-i-kigali-ddumba-yakojeje-agati-mu-ntozi-nyuma-yo-kuvuga-ko-akundana-na-murumuna-wa-yolo-the-queen-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)