Akayabo Onana yasabye katumye arenzwa amaso mubo Amavubi akeneye - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyiri ubwite yanyomoje aya makuru avuga ko we kugiti cye atabyanze,ahubwo ko habayeho kutumvikana ku cyo yasabye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambaga hatambutse amakuru avuga ko uyu rutahizamu ufite ubuhanga bwihariye nka rutahizamu mu Rwanda, yanze gukinira Amavubi.

Ibi byatangajwe n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Carlos Alós Ferrer mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru kimwe gikorera mu Rwanda, wagize ati 'Onana yanze ubusabe bwo gukinira u Rwanda.'

Carlos Alós Ferrer yakomeje avuga ko umwanzuro wa Onana ugomba kubahwa, ahubwo hagakurikiraho izindi nzira zo gushaka abandi bakinnyi bashobora gukinira Amavubi bakina hanze.

Uyu Munya-Cameroon, Onana yahise atangaza uruhande rwe mu kiganiro yagiranye na Radio ikora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda.

Yagize ati 'Ntabwo nanze gukinira u Rwanda, ni ukumbeshyera. Gusa hari ibyo nasabye ko nabona nkafasha umuryango wanjye nkakinira u Rwanda.'

Uyu rutahizamu yakomeje anahishura icyo yasabye ntagihabwe cyatumye na we adashyira mu bikorwa ibyo yasabwaga, avuga ko yari yatse ibihumbi 80 USD (arenga miliyoni 80 Frw).

Gusa aka kayabo ntiyagahawe ahubwo byatumye yirengagizwa amaso yerekezwa ku bandi bari muyandi mahanga ataramenyekana bakwemera gukinira Amavubi, bivuze ko baba bari munsi y'icyo giciro n'ubwo bitazwi n'iba n'ubuhanga bwaba bungana n'ubwa ONANA.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/akayabo-onana-yasabye-katumye-arenzwa-amaso-mubo-amavubi-akeneye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)