AMAFOTO: Dj Klean wa TVR yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Klean Herbert [DJ Klean], uzwi mu kiganiro 'Saturday Moto Moto' gitambuka kuri televiziyo Rwanda, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Steicy bitegura kurushinga.

DJ Klean ni umwe mu basore bagezweho kandi bakunzwe mu kazi ko kuvanga imiziki muri Kigali.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu nibwo amafoto y'uko DJ Klean yasabye inkumi yihebeye ko yazamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakakimarana undi akabyemera, yagiye hanze.

Ni mu gihe umuhango wo kumwambika impeta wabaye tariki ya 16 Gicurasi 2023.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, DJ Klean yagize ati "Umutima wanjye wose ku buzima bwanjye bwose."

Steicy na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati "Nzahora nshima Uwiteka kubera gukiranuka kwe, nzaririmba ibisingizo by'izina ry'umwami usumba byose!"

DJ Klean akaba ari umwe kandi mu bagize itsinda ry'aba-DJs rya DJ Pius rizwi nka 1k Entertainment.

DJ Klean yambitse impeta ya fiançailles Steicy
Steicy ugiye kurushinga na DJ Klean



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-dj-klean-wa-tvr-yambitse-impeta-ya-fiancailles-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)