Amagaju FC na Etoile de l'Est nizo zabonye ticket izerekeza mu Cyiciro cya (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu Gatandatu, tariki ya 20 Gicurasi 2023, ni bwo hakinwe umunsi wa gatandatu w'imikino yahuje amakipe ane yari ahataniye kuvamo abiri azamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Etoile de l'Est yo mu Burasirazuba, yaherukaga mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka ushize w'imikino, na yo yashakaga kongera kuzamuka nyuma y'uko yacyikojejemo nyuma y'imyaka hafi 20 yari imaze itazi uko kimeze.

Muri uyu mwaka wa 2022/23, abasore bo mu Gisaka barahatanye cyane, bashaka gusubira mu Cyiciro cya Mbere. Iyi kipe yari ifite imibare myiza cyane uyu mwaka kuko uretse kuyobora Itsinda rya A n'amanota 41, yanatsindaga ibitego byinshi.

Kugeza kuri uyu munsi wa nyuma, icyizere cyari cyose dore ko byari bigoye ko Amagaju FC na Gicumbi FC zatsindira rimwe ndetse zikaba zajya imbere ya Etoile de l'Est.

Amagaju FC yari amaze imyaka ine amanutse mu Cyiciro cya Kabiri, yakoze ibyo yasabwaga kuri uyu wa Gatandatu, itsinda Etoile de l'Est igitego 1-0 cyinjijwe na Ilunga Paul mu mukino wabereye i Nyamagabe.

Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe yo mu Majyepfo igira amanota 10, iyanganya na Etoile de l'Est ya mbere kubera ibitego bitatu yari izigamye mu gihe iyi ya mbere yasigaye nta mwenda ifite.

Gicumbi FC yabuze amahirwe yo gusubira mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kunganya na Vision FC igitego 1-1, igira amanota umunani ku mwanya wa gatatu.

Etoile de l'Est na Amagaju FC zazamutse, zizabisikana n'andi ari mu murongo utukura mu Cyiciro cya Mbere ayobowe na Espoir FC yamaze kuboneka.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amagaju-fc-na-etoile-de-l-est-nizo-zabonye-ticket-izerekeza-mu-cyiciro-cya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)