Amagaju FC na Etoile de L'est zagarutse mu cy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, nibwo hakinwaga umunsi wa nyuma wa shampiyona nto, yahuzaga amakipe ane yitwaye neza muri shampiyona rusange yari yabaye mbere.

Ikipe ya Amagaju yari yakiriye Etoile de L'est mu mukino wabereye mu Karere ka Nyamagabe. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa mu gice cya kabiri Amagaju FC azakubona igitego cyatumye yizera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Gicumbi FC yari yasuye Vision FC mu mukino wabeye ku Mumena, ariko warangiye mu buryo butari bwitezwe, kuko Vision FC yanganyije na Gicumbi FC, bituma iyi kipe inanirwa kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Etoile de L'est yazamutse mu cyiciro cya mbere ariyo yegukanye igikombe ifite amanota 10, mu gihe Amagaju FC nayo afite amanota 10 ariko Etoile ikayirusha imibare y'imikino yabahuje n'ibitego.

Aya makipe azamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yaho agomba gusimbura ikipe ya Espoir FC yamaze kumanuka, ndetse n'ikipe igomba kuboneka mu mikino 2 isigaye ya shampiyona.

Etoile yari yamanutse umwaka ushize, ikaba yagarutse mu cyiciro cya mbere itsinzwe imikino 2 gusa muri shampiyona

Amagaju yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino 2018/19



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129596/amagaju-fc-na-etoile-de-lest-zagarutse-mu-cyiciro-cya-mbere-129596.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)