Amakuru meza ku bantu batega imodoka rusange bagatinda ku murongo bikabicira gahunda zabo.
Minisiteri y'Ibikorwa Remezo yizeza abagenzi babuze imodoka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ko hari bisi 105 u Rwanda rwatumije hanze ariko inganda zikaba zikirimo kuzikora.
Kuri ubu amakuru meza ahari ni uko mu mezi ane ari imbere mu Rwanda haragera imodoka 105 zitwara abantu mu buryo rusange.
Dr Nsabimana yabwiye RBAÂ ko bisi zigera ku 105 zigize icyiciro cya mbere, zizaba zabonetse mu mezi ane ari imbere.
Izi modoka 105 zizaza mbere muri 300 batumije.