Umunyarwanda, Murenzi Aaron yishimiye kuba yasinye amasezerano ye ya mbere nk'uwabigize umwuga mu ikipe ya Genk mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Aaron w'imyaka 15 yasinyiye iyi kipe nyuma y'uko atandukanye na Anderlecht yagezemo muri 2015 ubwo yari afite imyaka 7 y'amavuko.
Ku wa 23 Gicurasi 2023 nibwo Murenzi Aaron yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka 3, bikaba byarahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko kuko ari bwo yujuje imyaka 15.
Yavuze ko ari ibintu yishimiye kuba yasinye amasezerano ye ya mbere ya kinyamwuga, ashimira umuryango we wamuremyemo icyizere.
Ati "nishimiye gutangaza ko nasinye amasezerano yanjye ya mbere nk'uwabigize umwuga muri Genk, byari ku isabukuru yanjye. Ndashimira umuryango wanjye n'umpagarariye ku bw'icyizere mwandemyemo."
Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, nubwo yakiniye ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 15 y'u Bubiligi ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso kugira ngo bareba ko yazemera gukinira u Rwanda mu minsi iri imbere.
Aaron Murenzi akaba avuka kuri se w'umunyarwanda witwa Murenzi Olivier. Aaron Murenzi kandi aheruka gusinyana amasezerano n'uruganda rwa Adidas.
Agiye muri Genk asanzeyo undi mukinnyi w'umunyarwanda, Ndayishimiye Mike Tresor na we ukinira iyi kipe ndetse akaba aheruka gutorwa nk'umunyafurika mwiza ukina muri shampiyona y'u Bubiligi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-y-umunyarwanda-wasinyiye-genk-amafoto