Amashusho yerekanye uko Uburusiya bwiteguye bikomeye igitero cya (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gitero gishobora kuba gusuzuma gukomeye ubushobozi bw'igisirikare cya Ukraine ko gishobora kugira ibyo kigeraho gihereye ku ntwaro cyahawe n'ibihugu by'iburengerazuba.

Mu kwiga ku mashusho amagana y'icyogajuru, BBC yabonye impinduka zabaye kuva mu Ukwakira (10) gushize mu kubaka imihora n'imyobo y'ubwirinzi mu bice Uburusiya bwafashe mu majyepfo ya Ukraine.

Aha hantu hane haratanga ishusho y'uburyo Uburusiya bwiteguye igitero cyo kwigaranzura cya Ukraine, n'igitegereje ingabo za Ukraine.

Umwaro w'uburengerazuba wa Crimea

Uyu mwigimbakirwa wafashwe n'Uburisiya mu 2014 wari uzwi cyane ku mahoteli n'amacumbi yari ku mwaro. Ubu ku ntera ya 25 km uwo mwaro uriho ibikorwa by'ubwirinzi bwa gisirikare byubatswe n'Abarusiya.

Ifoto iri hepfo yerekana ko ku mwaro w'uburengerazuba ahantu hasigaye umucanga gusa ari ahari imanga cyangwa imisozi.

Umujyi muto wa Tokmak uri ku muhanda w'ingenzi mu majyepfo ashyira uburasirazuba niho ingabo za Ukraine zishobora kwifashisha mu gutandukanya Crimea n'ibindi bice Uburusiya bwafashe muri Ukraine.

Hari amakuru ko abaturage b'abasivile ba Ukraine bahabaga bahavanywe kugira ngo uyu mujyi uhinduke uw'ibikorwa bya gisirikare gusa. Ibi byaha abasirikare uburyo bwo kugera ku bufasha no kugera ahantu ho guhungira bibaye ngombwa.

Umuhanda mugari wa E105
Umurongo w'ibyobo by'imitego y'ibifaru iragenda ikareshya na 35km ku muhanda mukuru wa E105 mu burengerazuba bwa Tokmak.
E105 ni umuhanda w'ingenzi cyane, uhuza agace ka Melitopol gafitwe n'Uburusiya kari mu majyepfo n'umujyi wa Khakiv mu majyaruguru, ugenzurwa na Ukraine. Uruhande rugenzura uwo muhanda rushobora gutambutsa ingabo muri ako gace birworoheye.

Igihe ingabo za Ukraine zagerageza gukoresha uyu muhanda, Uburusiya bushobora kuzicogoza bukoresheje imbunda za muzinga ziri inyuma y'ubwirinzi bawushyizeho.

Mark Cancian avuga ko ingabo z'Uburusiya ariko zinazi neza kadndi zitinya ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka z'imitamenwa Ukraine iheruka kubona.

Rivnopil, amajyaruguru ya Mariupol

Icyambu cya Mariupol ni ahantu h'ingenzi hafite n'Uburusiya hahuza uburasirazuba n'umwigimbakirwa wa Crimea hose bagenzura. Aha kandi habaye isibaniro rikomeye mu gihe cy'amezi menshi y'iyi ntambara.

Kuba Uburusiya bwiteze ko Ukraine izagerageza kuhisubiza, BBC yanzuye kwiga ku duce dukikije uyu mujyi â€" ibasha kubona ubwirinzi bw'imihora yubatse nk'uruziga.

I Rivnopil umuhana muto muri 55km mu majyaruguru ya Mariupol, hari iyi mihora ishobora gutuma abasirikare bahikinga bakanabasha gutambutsa imbunda nini za muzinga kugira ngo zirase mu byerekezo abazikoresha bashaka.
Aya mashusho yerekana ko Uburusiya bwiteguye kurwana ku butaka yafashe kurusha uko bikekwa.

Inzobere zivuga ko ingabo za Ukraine zishobora gukoresha amashusho nk'aya y'ibyogajuru na za drones, mu kubona ubu bwirinzi no kwiga ku kuburenga.

Alexander Lord wo mu kigo cy'ubujyanama Sibylline Ltd avuga ko Abarusiya bashobora kugerageza kuyobereza ingabo za Ukraine mu bice bimwe na bimwe 'bitezemo za mine nyinshi kandi zishobora kuraswaho za mizinga'.

Amashusho y'icyogajuru yerekana neza ubwirinz buboneka â€" ariko ibi bishobora kuba no mu mugambi w'Uburusiya.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amashusho-yerekanye-uko-uburusiya-bwiteguye-bikomeye-igitero-cya-ukraine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)