Amashyari y'abakeba ararikoze: Umugore arahigishwa uruhindu nyuma y'igikorwa cy'ubunyanswa yakoreye uwari mukeba we akoresheje urushinge - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashyari y'abakeba ararikoze: Umugore arahigishwa uruhindu nyuma y'igikorwa cy'ubunyanswa yakoreye uwari mukeba we.

Mu gihugu cya Uganda, umugore witwa Jackie Namubiru, arashinjwa kwica Mukeba we witwa Nakimera Lydia w'imyaka 23, nyuma yo kumutera urushinge rurimo uburozi, yarangiza agahita atoroka akabura.

Uwatewe urwo rushinge bivugwa ko rwari rurimo uburozi (Lydia) yahise ajyanwa kwa Muganga kuri 'Clinic' ya Bulamu, nyuma ajyanwa ku Bitaro bya Byansi muri Masaka, kuko yari yakomeje kurushaho kuremba.

Umuvugizi wa Polisi y'aho , Fred Enanga, ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo yatangaje ko ' Uwatewe urwo rushinge yapfuye , nyuma y'uko yatewe urwo rushinge rwamwinjije uburozi mu mubiri ku itariki 24 Mata 2023, saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba'.

Enanga akomeza avuga ko icyo gikorwa cyaba cyaratewe n'ishyari ry'abakeba, ariko ko uwo mugore wagikoze agishakishwa n'inzego z'umutekano.



Source : https://yegob.rw/amashyari-yabakeba-ararikoze-umugore-arahigishwa-uruhindu-nyuma-yigikorwa-cyubunyanswa-yakoreye-uwari-mukeba-we-akoresheje-urushinge/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)