Amerika Ubuyapani na Koreya y'Epfo Byateye Indi Ntambwe mu Mubano (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yabahuje uko ari batatu yabaye mu gihe bari bitabiriye inama y'abagize ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi, G-7 ibera, i Hiroshima mu Buyapani.

Uyu muhuro kandi wagaragaye nk'ikimenyetso cy'ubucuti hagati y'Amerika n'ibi bihugu ukomeje gutera imbere.

Bimwe mu byo baganiriye harimo ikibazo cy'Ubushinwa bukomeje gushaka ijambo mu gace buherereyemo no ku isi muri rusange, n'icya Koreya ya Ruguru ikomeje gukangisha ibya nukiliyeri n'ibisasu bya misile.

Ibi bibazo uko ari bibiri byatumye Amerika, Ubuyapani na Koreya y'Epfo birushaho kunga ubucuti.

Prezidansi y'Amerika yatangaje ko abakuru b'ibihugu baganiriye ku byerekeye kongera urugero rw'ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'ibi bihugu, gushyiraho ingamba zo gukurikiranira hafi no gukaza murego mu gucunga umutekano mu gace ibyo bihugu biherereyemo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amerika-ubuyapani-na-koreya-y-epfo-byateye-indi-ntambwe-mu-mubano-wabyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)