Amerika yatangiye gukomanyiriza abategetsi ba Uganda kubera itegeko rihana (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Inteko ishingamategeko ya Uganda ishyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina(Abatinganyi ) , Amerika yahise ihagarika Visa ya Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among.

Kuri uyu 29 Gicurasi 2023 , nibwo Among yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yakoze akazi ko gakomeye ko guhagarara mu cyuho cyo kurengera umuryango nk'uko biteganyijwe mu ngingo ya 31 y'Itegeko Nshinga rya Uganda.
Ati 'Twahagurutse dusigasira umuco wacu n'ibyifuzo by'abaturage bacu. Ndashimira Nyakubahwa Perezida, ku bikorwa bye bihamye bigamije inyungu za Uganda."

Amakuru ducyesha ikinyamakuru cya Daily Monitor avuga ko Visa ya Among yamaze guteshwa agaciro ndetse byamenyekanishijwe binyuze mu butumwa bwa email nk'uko umudepite uhagarariye agace ka Bugiri, Assoumani Basalirwa yabitangarije .

Ni nyuma y'aho Perezida Museveni yirengagije igitutu cy'amahanga agasinya itegeko rihana abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe.Hamwe n'iri tegeko rishya, bazajya bahabwa ibihano bikomeye birimo no gufungwa.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amarika-yahagaritse-burundu-visa-perezida-w-inteko-ishinga-amategeko-ya-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)