Ishuri rya APACOPE ryashinzwe mu 1981 ubwo hari ikibazo cy'iringaniza mu mashuri abana b'Abatutsi batiga. Icyo gihe ababyeyi barangajwe imbere na Chamukiga Charles bashinze iri shuri.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023, nibwo ishuri rya APACOPE ryibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by'umwihariko abarishinze n'abakozi barikoragamo ndetse n'abarimu n'abanyeshuri baryigagamo.
Umuyobozi wa APACOPE, Shamukiga Christine, yagaragaje ko abari abayobozi n'abakozi ndetse n'abanyeshuri basize izina ryiza kandi baterwa ishema no kwitwa amazina yabo.
Yagize ati 'Abacu bishwe basize izina ryiza rikubiyemo indangagaciro nyarwanda zose, abashinze APACOPE basize izina ryiza ry'ubumuntu ry'ubutwari n'iryo kwitanga kandi abayobozi b'ishuri n'abarimu nabo basize izina ryiza ry'ubuhanga kandi ry'ubwitange, ababyeyi bareraga muri APACOPE nabo basize izina ryiza ry'ububyeyi bwiza ikindi abana nabo basize izina ryiza ryo kuba abanyabwenge barangwaga n'imico myiza n'uburere bwiza.'
Yongeyeho ko aba bantu bose bafite aho bahurira na APACOPE babibuka ndetse baterwa ishema n'uko ari benewabo kandi benshi muri bo baterwa ishema rikomeye no kwitiranwa nabo. Yaboneyeho gushimira ingabo z'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi.
Uwamwezi Marie Chantal wize muri APACOPE mbere ya Jenoside, yavuze ko nyuma y'imyaka 29 jenoside imaze ikozwe hari byinshi bamaze kwigezaho, aboneraho gusaba abana biga muri iki kigo kuzarwanya bivuye inyuma abapfobya jenoside.
Yagize ati 'Kwibuka bidufasha kwibuka abacu n'abana twiganye. Icyo navuga ni uko tutaheranwe n'agahinda twiyubatse mu bubryo bugaragarira buri wese ndetse nkaba naboneraho gusaba abana biga aha kujya bahangana n'abapfobya jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.'
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyir'izina w'abari abayobozi n'abakozi n'abanyeshuri bigaga muri APACOPE bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku buryo ubuyobozi n'abize muri iki kigo bakomeje gushakisha amazina y'abayiciwemo bakoraga muri iki kigo kugira ngo nabo bajye babibuka.