APR FC yaguye miswi na Kiyovu Sports mu mukino wajemo imvururu, Rayon Sports ikora ibitangaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi igikombe cy'Amahoro cyari cyakomeje hakinwa imikino ya 1/2 APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports mu gihe Rayon Sports yari yasuye Mukura VS.

Umukino wa APR FC na Kiyovu Sports waje kurangira ari 1-1, ni umukino kandi wagaragayemo imvururu nyinshi cyane.

APR FC yaje kubona igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 23 cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca ku mupira yari ahawe na Nshuti Innocent.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yakomeje gushaka igitego cya kabiri cy'umutekano ariko biragorana kugeza aho Kiyovu Sports itari yicaye yaje kukishyura.

Ku munota wa 73 nibwo Kiyovu Sports yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mugiraneza Frodauard, ni nyuma ya counter-attack ikomeye Kiyovu Sports yari ikoze.

Uyu mukino waje kuvukamo imvururu ku munota wa 89 ubwo Ishimwe Christian yateraga koruneri, abakinnyi ba Kiyovu Sports bakayikuramo maze Kwitonda Alain Bacca agatera ishoti rikomeye rikaboneza mu izamu maze umusifuzi wa mbere w'igitambaro, Didier agahita amanika ko habayemo kurarira kuko yawuteye Yunusu yaraririye kandi umupira wamunyuzeho.

Ibi ntabwo abakinnyi ba APR FC babyumvise bahise birundira ku musifuzi, ndetse n'umutoza Ben Moussa aza kubakuraho ariko na we ubona atishimiye icyemezo umusifuzi yafashe.

Ni imvururu zakomeje na nyuma y'uyu mukino warangiye ari 1-1, aho ku ruhande rwa APR FC babazaga uyu musifuzi impamvu yacyanze.

Ku rundi ruhande Rayon Sports yari yasuye Mukura VS aho yakoreye ibisa n'ibitangaza.

Ku munota wa mbere w'umukino, Kamanzi Ashraf yatsindiye Mukura igitego cya mbere, Robert Mukoghotya ashyiramo icya kabiri ku munota wa 31 kuri penaliti.

Rayon Sports yaje kwishyura ibi bitego byose ishyiramo n'icy'intsinzi. Luvumbu yafunguye amazamu ku munota wa 49, Ojera Joackiam ashyiramo icya 2 ku munota wa 79 ni mu Onana Léandre yashyizemo icya 3 ku munota wa 2 w'inyongera.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 aho Rayon Sports izakira Mukura, n'aho ku Cyumweru, Kiyovu Sports ikakira APR FC.

Kiyovu Sports yanganyije na APR FC mu mukino utari woroshye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-kiyovu-sports-mu-mukino-wajemo-imvururu-rayon-sports-ikora-ibitangaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)