APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa tatu za mu gitondo nibwo ikipe ya APR ya volleyball y'abagore yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yerekeje muri Tunisia mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Iyi kipe y'ingabo z'igihuhu ya APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitabira imikino ya Africa Women Club Championship izatangira tariki 12 Gicurasi 2023.

APR WVC yerekeje muri iyi mikino nyuma yaho ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona y'u Rwanda mu mwaka ushize w'imikino wa 2022.

Iyi kipe igiye muri iyi mikino mpuzamahanga ibanje kwitegura iri rushanwa dore yabanje gukina umukino w'umunsi wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda ndetse inakina na Police VC imikino ibiri.

Muri iyo mikino bakinnye muri iki gihe cyo kwitegura, APR WVC yatsinze umukino umwe waraye ubaye amaseti 3-2, gusa mu mukino ubanza yari yawutakaje nawo ku maseti 3-2.

APR WVC yaherukaga muri aya marushanwa umwaka ushize wa 2022, iyi kipe y'ingabo yasoje ku mwanya 6 aho kuri ubu bavuga ko bafite intego zo kwegukana iki gikombe gihuza amakipe y'ibigugu ku mugabane wa Afurika.

Mu cyiciro cy'abagabo u Rwanda ruzahagararirwa n'ikipe ya REG VC nayo ibitse shampiyona y'umwaka ushize aho yo biteganyijwe ko izagenda tariki ya 7 Gicurasi nabo berekeza mu gihugu cya Tunisia.

APR WVC yatwaye abakinnyi 14 izakoresha muri iri rushanwa igiye kare kugira ngo yitegure neza iyi mikino dore ko iteganya gukina n'andi makipe abiri yo muri Tunisa mbere y'uko irushamwa nyirizina ritangira tariki ya 12 Gicurasi 2023.

Urutonde rw'Abakinnyi 14 APR WVC yajyanye muri Tunisia:

  1. DUSABE FLAVIA
  2. UWAMAHORO BEATRICE
  3. IGIHOZO CYUZUZO YVETTE
  4. MUSABYEMARIYA DONATHA
  5. UWIRINGIYIMANA ALBERTINE
  6. MUSHIMIYIMANA ESPERANCE
  7. BAYIJA YVONNE
  8. MUSABYIMANA PENELOPE
  9. MUKANTAMBARA SERAPHINE
  10. MUNEZERO VALENTINE
  11. KABATESI JUDITH
  12. UWERA PRISCA
  13. NYIRAHABIMANA MARIE DIVINE
  14. MUKANDAYISENGA BENITHA

The post APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-wvc-yerekeje-muri-tunisia-aho-igiye-kwitegura-gukina-imikino-nyafurika-ihuza-amakipe-yabaye-aya-mbere-iwayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-wvc-yerekeje-muri-tunisia-aho-igiye-kwitegura-gukina-imikino-nyafurika-ihuza-amakipe-yabaye-aya-mbere-iwayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)