Arabihakanye: Papa wa Lionel Messi amaze gutangaza amakuru anyomoza ayari yatangajwe avuga ko umuhungu we Lionel Messi yamaze gusinyira ikipe ya Al-Hilal yo mu gihugu cya Saudi Arabia - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Lionel Messi hari amakuru yari yamaze gusakara ku Isi yose avuga ko uyu mukinnyi yamaze gusinyira ikipe yo mu gihugu cya Saudi Arabia gusa aya makuru amaze kunyomozwa na Papa wa Lionel Messi.

Umukinnyi wa mbere ku Isi nk'uko ibihembo bitandukanye yagiye atwara bibyemeza Lionel Messi yari yamaze kwerekezwa mu ikipe ya Al-Hilal gusa Papa we umubyara witwa Jorge Messi yamaze gutangaza amakuru avuguraza ayamaze gusakara ku Isi yose avuga ko Lionel Messi yamaze gusinyira ikipe ya Al-Hilal yo mu gihugu cya Saudi Arabia.

Jorge Messi ushinzwe gushakira Lionel Messi amakipe akaba na Papa we yatangaje ko umuhungu we Lionel Messi atarafata umwanzuro wo gusinyira ikipe ya Al-Hilal ahubwo ko umwanzuro uzafatwa umwaka w'imikino urangiye.



Source : https://yegob.rw/arayanyomoje-papa-wa-lionel-messi-amaze-gutangaza-amakuru-anyomoza-ayari-yatangajwe-avuga-ko-lionel-messi-yamaze-gusinyira-ikipe-ya-al-hilal/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)