Aracyamukunda disi! Oprah wakanyujijeho na nyakwigendera Katauti yabwiye umwana we umuntu yakwifuza ko Imana yazura akagaruka mu buzima - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irene Uwoya wamamaye nka Oprah muri Sinema muri Tanzania, yagaragaje ko Imana imuhitishijemo umuntu umwe yazura, yavuga Ndikumana Hamad Katauti wari umugabo we ndetse banabyaranye.

Ibi Irene yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umwana wabo witwa Ndikumana Krish, cyiswe 'The Sentence'.

Muri iki kiganiro Ndikumana Krish yabajije nyina ibibazo bitandukanye by'umwihariko ibijyanye n'umubano yari afitanye na se witabye Imana mu 2017.

Ndikumana Krish yabajije nyina umuntu umwe ashobora kuzura mu bapfuye mu gihe yaba ahawe ubwo bushobozi n'Imana.

Mu gusubizwa, Irene Uwoya ati 'Nahitamo papa wawe kandi twakongera kuba umuryango. N'ubu ndacyafite uburibwe kandi ndamukumbura.'



Source : https://yegob.rw/aracyamukunda-disi-oprah-wakanyujijeho-na-nyakwigendera-katauti-yabwiye-umwana-we-umuntu-yakwifuza-ko-imana-yazura-akagaruka-mu-buzima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)