"Arasambana cyane" Kigali, Umugabo yitwikiye mu nzu nyuma yo gusanga umugore we yagiye gusambana n'abandi bagabo ibintu byemezwa n'abaturanyi be - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo yitwikiye mu nzu nyuma yo gusanga umugore we yagiye gusambana n'abandi bagabo ibintu byemezwa n'abaturanyi be.

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali humvikanye inkuru y'umugabo uzwi nka Bosco witwikiye mu nzu nyuma y'uko asanze umugare ntawuri mu rugo.

Abaturage babonye ibyo, babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yitwikiye mu nzu gusa ngo baje kumutabara.

Oliva ushinjwa ubusambanyi bwo ku rwego rwo hejuru yahakanye ibyo kuba asambana bikaba byanabaye intandaro yo kuba umugabo we yari agiye kwiyambura ubuzima.

Oliva avuga ko impamvu umugabo we yakoze igikorwa nk'icyo cyigayitse ari uko yari yasinze cyane.

Aba bombi bahise bajyanwa n'imodoka y'umutekano n'isuku yo muri uyu murenge wa Jali.



Source : https://yegob.rw/arasambana-cyane-kigali-umugabo-yitwikiye-mu-nzu-nyuma-yo-gusanga-umugore-we-yagiye-gusambana-nabandi-bagabo-ibintu-byemezwa-nabaturanyi-be/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)