Arayihigisha itoroshi! Bahavu Jeanette yikomye mugenzi we Aliah Cool wateguye irushanwa rya RIMA ritari kumuha imodoka yatsindiye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahavu Jeanette yikomye bikomeye Aliah Cool nk'umwe mu bari gutuma imodoka yatsindiye itamugeraho.

Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube, 'Bahavu & Fleury' uyu mukinnyikazi umaze ukwezi kurenga atsindiye imodoka gusa ntayo arabona.

Bahavu Jeanette wakoze ikiganiro arakaye cyane, yikomye bikomeye mugenzi we Aliah Cool wari uri mu bateguye ibihembo bya RIMA.

Bahavu avuga ko Aliah Cool yihungije inshingano zo gutanga imodoka yatsindiye akavuga ko biba bimeze nkaho bitamureba.

Akomeza yibaza ukuntu batumiye abakinnyi b'abanyamahanga bakabataho ibintu kandi bazi neza ko batazatanga imodoka bemeye.

Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka mu bihembo bya RIMA ku wa 1 Mata 2023 gusa kugeza magingo aya ntarayihabwa.



Source : https://yegob.rw/arayihigisha-itoroshi-bahavu-jeanette-yikomye-mugenzi-we-aliah-cool-wateguye-irushanwa-rya-rima-ritari-kumuha-imodoka-yatsindiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)