Bagize ngo irimo imari ihenze: Kigali abana batoragura ibyuma basanze umwana w'uruhinja mu ikarito - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi mu kagari ka Musezero , mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, abana batoragura ibyuma basanze umurambo w'uruhinja mu ikarito.

Aba barimo batoragura ibyuma babonye ikarito maze bagira ngo bahuye ku mari ihenze gusa bafunguye babona uruhinja rurimo gusa basanga rwamaze gushiramo umwuka.

Bamwe mu baturage baturiye aho hafi biganjemo abagore, batangirije BTN dukesha iyi nkuru ko ubwo abo bana bamaze kubona uru ruhinja bahise batabaza abaturanyi maze baje basanga umwana yapfuye.

Aba babyeyi bavuze ko uru ruhinja aribwo rwari rukivuka ngo kuko basanze ruryamishijwe mu ikarito, irimo pampa ndetse harimo na bimwe mu bikoresho byo kwa muganga bifashisha babyaza.

Bakomeje bavuga ko bakurikije uko barubonye, ngo ni umubyeyi utagira ubumuntu wamaze kubyara uyu mwana maze ahita amujugunya aho mu ikarito. Inzego z'umutekano zahise zitangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uyu wakoze igikorwa cya kinyamaswa.



Source : https://yegob.rw/bagize-ngo-irimo-imari-ihenze-kigali-abana-batoragura-ibyuma-basanze-umwana-wuruhinja-mu-ikarito/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)