Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Family ryakanyujijeho mu muziki nyarwanda, yabatijwe mbere y'amezi abiri ngo akore ubukwe n'inkumi bamaze igihe mu rukundo.Â
Uyu munyamuziki yabatijwe na Apôtre Alice Mignonne Kabera washinze Women Foundation Ministries ndetse akaba n'Umushumba Mukuru wa Noble Family Church ku wa 28 Gicurasi 2023.
Bahati Makaca ugeze kure imyiteguro y'ubukwe abinyujije kuri Instagram, yatangaje ko anejejwe no gupfana na Kristo akazukana nawe, kandi ko anejejwe no kubatirizwa mu idini rya Pantekote.
Yagize ati 'Nejejwe binturutse ku mutima ku bwo gupfana na Kristo nkazukana nawe, ikindi kinshimishije ni uko nabatijwe muri Pantekote'
Uyu musore yakomeje ashimira Apotle Mignonne wamubatje amusabira umugisha ku Mana ndetse avuga ko yifuza kuyegera nk'uko uyu mubyeyi ayegereye. Ati 'Wakoze Mana, wakoze cyane mubyeyi Apostle Mignonne, Imana yo mu ijuru ikomeze yagura intekerezo zanjye, ndetse ikomeze impe gukomeza kwegerana nayo Amen.'
Asoza, Bahati yifashishije urubuga rwa Whatsapp, atambutsa ifoto apfukamye arambitsweho ikiganza na Apostle Mignonne asaba Imana kumuha ubwenge bwo kugendana nayo nk'uko uyu mubyeyi agendana nayo umunsi ku wundi.
Yagize ati 'Mana ya Apostle Mignonne Kabera, wowe yizeye akagukurikira, wowe utarigeze umutenguha, ndagusabye nk'uko wagendanye nawe igihe kinini ntakuveho, nanjye gendana nanjye bana nanjye ngusabye ubwenge Mana bwo kumenya kuba mu byanditswe byera, ibi mbisabye nizereye munsi y'amavuta y'umukozi wawe wizeye ukamuragiza intama nyinshi. Amen'
Habiyambere Jean Baptiste uzwi nka Bahati Makaca yabatijwe mu mazi menshi mbere y'amezi abiri n'iminsi itanu ngo arongore umukunzi we Cecile bamaze igihe mu rukundo. Ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe tariki 05 Kanama 2023.
Si ubwa mbere uyu musore avuzwe mu nkuru zo kwiyegereza Imana kuko mu 2014 ubwo yari amaze imyaka ibiri atandukanye n'itsinda rya Just Family, yatangarije InyaRwanda ko yabaye icyaremwe gishya, atakibarizwa mu isi y'ibyaha ahubwo ko yakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza we.
Icyo gihe yasengewe na Bishop Rugagi Innocent. Yakomeje avuga ko ari gukora kuri filime mbarankuru izagaruka ku buzima bw'itsinda rya Just Family uko bifashishiga abarozi n'abapfumu mu muziki ariko yarategerejwe amaso ahera mu kirere.Â
Bahati Makaca wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yabatijwe mbere y'amezi abiri ngo arongore umukunzi we CecilleÂ
Bahati Makaca yasabiye umugisha Apostle Mignonne wamubatije, asaba Imana kumuha imbaraga zo kugendera mu murongo wayoÂ
Mu 2014 ni bwo Bahati Makaca yakiriye agakiza, atangaza ko agiye gusohora filime igaruka ku buzima burimo abapfumu n'abarozi babayemo nk'itsinda rya Just FamilyÂ