Bakodesheje akageretse! APR FC yaraye yigaruriye umugi wa Kigali mu modoka amaso yawe atari yabona kugeza no ku bamotari bakoraga udukoryo nk'utwo muri Filime (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yaraye yigaruriye umugi wa Kigali mu modoka amaso yawe atari yabona kugeza no ku bamotari bakoraga udukoryo nk'utwo muri Filime.

APR FC yaraye ikoze akarasisi ko kwerekana Igikombe cya Shampiyona yegukanye ku Cyumweru.

Iki gikombe yacyegukanye itsinze Gorilla FC ibitego 2-1, ni maze ihita izenguruka mu Mujyi wa Kigali isoreza i Shyorongi.

Uru rugendo rwatangiriye kuri Kigali Pelé Stadium rukomereza i Nyamirambo kuri 40, baca mu Biryogo bakomereza ku Gitega, bazamukira kuri 'Feux Rouge' baca ahazwi nko ku Itorero Inkuru Nziza aba ariho bakatira bagana ku Isoko rya Nyarugenge, bakomereza mu mujyi rwagati bakatira kuri Kigali City Tower, bakata rimwe bagaruka kuri City Plaza, ari naho bakatiye basubira kuri City Tower.Bamanutse bagana kuri CHIC, bakomereza kuri Yamaha, i Nyabugogo, Giti cy'Inyoni, bakomereza i Shyorongi ku icumbi ry'ikipe aho baruhukiye.

Abafana bageze kuri hoteli y'ikipe barataha.

AMAFOTO



Source : https://yegob.rw/bakodesheje-akageretse-apr-fc-yaraye-yigaruriye-umugi-wa-kigali-mu-modoka-amaso-yawe-atari-yabona-kugeza-no-ku-bamotari-bakoraga-udukoryo-nkutwo-muri-filime-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)