BAL 2023: REG BBC ihagarariye u Rwanda ku ncuro ya 2 yifitiye icyizere (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

REG BBC igiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho mu mwaka wa mbere yaviriyemo muri ¼, ku mukino wa mbere yakiniye i Kigali.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa 19 Gicurasi, Ikipe ya REG yari ihagarariwe n'Umutoza mukuru, Dean Murray na Kapiteni wayo Shyaka Olivier.

Umutoza Dean Murray yavuze ko bishimiye ubufasha bari guhabwa n'ubuyobozi ndetse buri wese mu ikipe yishimiye uko yitaweho kugira ngo abone intsinzi ndetse ko hari amahirwe kuko bari gukinira mu rugo.

Murray yongeyeho ko amakipe ari mu iri rushanwa yose akomeye kandi babizi ko nta mukino uzoroha namba, nta mpamvu zo kuyasuzugura.

Kapiteni wa REG BBC, Shyaka Olivier, yavuze ko nta bwoba ikipe ifite ku mukino wayo wa mbere ihuramo na Al Ahly, ashingiye ku kuba bari mu rugo kandi abakinnyi bashaka guhindura ibyabaye ubushize.

REG BBC irakina umukino wa mbere kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023 na Al-Ahly yo mu Misiri guhera saa Moya n'igice z'ijoro.

Abakinnyi izifashisha muri iri rushanwa ni Adonis Filer, Cleveland Thomas Jr, Pitchou Manga, Delwan Graham, Shyaka Olivier, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques, Ntore Habimana, Ndizeye Dieudonné, Nyonkuru Pascal, Umuhoza Jean, Ulrich Chomche na Axel Mpoyo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bal-2023-reg-bbc-ihagarariye-u-rwanda-ku-ncuro-ya-2-yifitiye-icyizere-gihambaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)