Bamenya yahawe umugisha numushahara wa mbere... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamenya ufite inzu zirenga ebyiri mu mujyi wa Kigali, yerekanye agaciro ko gushimira ababyeyi, abarezi cyangwa undi wese wagize uruhare mu iterambere ryawe. 

Ati: 'Jye umushahara wa mbere nahembwe wari mwinshi. Yari ibihumbi 80 Frws. Nayahaye mama nawe akuramo 20,000 frws arayampa ngo njye kuyaguramo inkweto. Nari narumvise ko igihembo kinini cyangwa umushahara wa mbere uwuha ababyeyi'.

Bamenya uri mu bakinnyi ba sinema nyarwanda bafite ubutunzi budashidikanywaho yabwiye Isimbi Tv ko umugisha wose afite awukesha umubyeyi we kuko akimuha ariya mafaranga yamusabiye umugisha ku Mana anamwifuriza kugera ku byiza byose yifuza. Kandi koko kuri ubu Bamenya yahiriwe na Sinema icyo afasheho cyose kiba zahabu.

Usibye ko kuba nyina yaramuhesheje umugisha, Bamenya nawe yabereye abakinnyi benshi umugisha. Urugero rwa vuba ni Ketchup uherutse kwibaruka abana batatu nawe ufite ubucuruzi i Nyamirambo kuri 40 avuga ko yakuye mu gukina filime,

Hari Bijoux nawe uri mu bakinnyi ba filime bihagazeho yaba ku butunzi no ku gikundiro. Icyo akoze cyose bucya cyabaye inkuru kubera uburyo akunzwe. Yaba ubukwe bwe butavuzweho rumwe we na Lionel Sentore dore bwamaze hafi igice cy'umwaka bugarukwaho mu nkuru z'imyidagaduro.

Abakinnyi nka Natasha Ndahiro bashimira Bamenya uruhare agira mu kubafasha kugera ku byiza muri Sinema Nyarwanda. Agaragara mu bitaramo bitandukanye by'abanyarwenya yaje kubafasha.

Ubwo twaganiraga yavuze ko 'Jye ntacyo Imana itampaye. Ubu rero ngomba gufasha barumuna banjye nabo bagatera ikirenge mu cyanjye'.

Bamenya yakebuye abagera ku butunzi bakirengagiza aho bavuka


Bamenya yanenze abantu bagera ku butunzi bakirerengiza ku ifishi (ku ivuko). Ati:'Umuntu akampamagara ngo arashaka inzu ifite ubwiherero bubiri n'ibyumba bitatu nyamara iwabo nta bwiherero bagira. Wagiye wohereza 300,000 Frws bagasana inzu cyangwa bagashyira ibiti ku bwiherero'. 

Akomeza avuga ko ariya mafaranga avugurura inzu yo mu cyaro igasa neza. Ati: 'Ababyeyi bo mu cyaro birata umwana batanabyaye wo mu gasozi kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima bw'aho avuka. Ati:'Mukajya gutabara ugasanga nta n'intebe ziri mu ruganiriro kandi we afite amafaranga menshi". 

Bamenya yabwiye abafana be ko batsinzwe bareka guhangana. Ati:'Murakeka ko turi guhangana kandi byararangiye.' Bamenya wari uhatanye na Bahavu muri Rwanda international Movie Awards kuko amajwi yabo yari yegeranye. 

Ariko Bamenya yagaragaje ko atunze imodoka nziza irimo ebyiri z'iyo bahaye Bahavu. Ati:'Imodoka yanjye iguze ebyiri z'iriya '. Bamenya avuga ko yagize inabi kubera abantu bakomeje gukwiza ibihuha ko ariwe uri kugambanira Bahavu ngo ntahabwe imodoka. 

Ati:'Irushanwa twarimo ryari iry'amafaranga kandi sijye wabwiye TheCat ngo asebye Bahavu kuko sindavugana nawe. Na nyuma y'uko Bahavu atsindiye iriya modoka, nakomeje kumufasha kwamamaza ibikorwa bya Bahavu kugira ngo abafana be bakomeze kureba filime zica ku rubuga rwe'. 

Kuba abategura ibihembo bya RIMA barakuyeho urubuga rwanyuragaho amatora byateje impagarara ku bari bazi ko Bamenya arusha amajwi Bahavu. 

Ati:'Mukuyeho urubuga abafana banjye barababwira ko Bamenya mwamwibye. Iyo mugumishaho urubuga byari kugaragara ko ndi uwa kabiri!'. 

Bamenya avuga ko yize mu gihe gito muri ririya rushanwa. Ati:'Mwarakoze kunyishyurira minerivale kuko nize mu gihe gito cy'ibyumweru bibiri. Nize umuntu, abenshi twambaye impu zitari izacu, nabonye aho inshuti ikugambanira. 

Nabonye aho nshobora gucukurirwa umwoba nywusimbuka kubera akavuyo k'abantu muri kumwe. Bafana banjye twaratsinzwe turekere ihangana kuko baziko turi gusebya abantu'.


Bamenya hamwe na Soleil bakinana muri filime Bamenya



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129765/bamenya-yahawe-umugisha-numushahara-wa-mbere-yahaye-umubyeyi-we-129765.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)