Umuhanzi ugezweho mu Rwanda mu ndirimbo zigiye zitandukanye ariko ukorera umuziki we hanze y'u Rwanda, Isacco yavuze ko Platin P yatekewe imitwe.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Ibyamamare, aho yasabye ko Platin yasubizwa inkwano niba koko ibivugwa aribyo.
Yagize ati: 'Iyo nkuru nkurikije uko nayumvise, niba koko ibivugwa aribyo, niba uwo mugore yarabeshye ko atwite inda ya Platini, nyuma bagasanga ataribyo, icyambere ubwo bwaba ari ubutekamutwe kuko uwo mwana yaba afite Se utandukanye nuwakoze ubukwe na nyina'
Yakomeje agira ati 'Ibaze gutegura ubukwe, ugashoramo amafaranga, ugatumira inshuti n'abavandimwe bakagushyigikira, bagakwa ugakora ibishoboka byose ngo ikirori cyawe kiryohe, nyuma ukaza kumenyako byabindi wakoraga wabikorerga ubusa, ugasanga umwana witaga imfura yawe ntabwo ariwowe wamubyaye'
Yasoje avuga ko umuntu wagukoze ibyo akwiriye kubibazwa aho aba yagutereye umwanya wawe.