Bank of Africa yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iremera imiryango y'abayirokotse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye ku wa 19 Mata 2023, witabirwa n'abayobozi b'iyi banki, ab'akarere ndetse n'aba Ibuka muri Musanze.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Bank of Africa ushinzwe Ubukungu n'Ubucuruzi, Samuel Nkubito, yavuze ko buri mwaka iyi banki iremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa bitandukanye ariko ubu yahisemo gutanga inka nk'ikimenyetso cy'ubumwe.

Yagize ati 'Inka ni igihango mu muco wa Kinyarwanda. Ibirenze ibyo kandi ikaba isoko y'ubukungu mu buryo butandukanye. Turashaka kubigira umuco aho no mu myaka itaha tuzajya dutanga inka ku barokotse Jenoside mu buryo bwo gufasha Leta muri gahunda ya Girinka.'

Yavuze ko bahisemo kugana mu Karere ka Musanze kuko mu gihe cya Jenoside iki gice cyari indiri y'ubutegetsi bwacuze umugambi wa Jenoside ndetse bukawushyira mu bikorwa, bagasanga ko kuremera abahatuye ari ikimenyetso cyiza cyo kubafata mu mugongo.

Yanenze abacuruzi n'abakoraga muri za banki aho kubaka igihugu no gutabara abicwaga bashoye imari yabo mu kugura intwaro no gutera inkunga abateguraga Jenoside agaragaza ko bo bagomba kuziba icyo cyuho.

Ati 'Kwica abakiliya bawe ni ikibazo gikomeye. Banki yakabaye irengera inyungu z'abakiliya bayo bose kuko aba ari bo batumye ibaho. Mu 1994 si ko byagenze, abo muri za banki bishe abakiliya babo ntibita ku kamaro bari babafitiye.'

Visi Perezida wa Kabiri wa IBUKA, Musabyimana Kalisa Claude, yavuze ko ibikorwa bya Bank of Africa bisubiza abarokotse Jenoside mu ruhando rw'iterambere nk'abandi Banyarwanda bose.

Ati 'Iyo tubonye umuntu utwegera akaremera abarokotse Jenoside kwa kwiheba kuragabanuka. Muri iyi minsi hari ikintu cy'ihungabana, iyo rero nk'uwarokotse Jenoside afite ubukene, ibikomere yatewe na Jenoside birushaho gukomera.'

Niyongira Immaculée, wo mu Murenge wa Kimonyi wahawe inka, yavuze ko ari bwo bwa mbere kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa abonye itungo, agashimira cyane Bank of Africa yabigizemo uruhare.

Ati 'Kubona iyi banki yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikikura amafaranga yayo ikaturemera ni ibintu byandenze. Nkanjye ni bwo bwa mbere mbonye inka. Nkunda amata bikabije. Ubu ngiye kuzajya nywa ayavuye iwanjye. Izamfasha kwiteza imbere no kudakomeza guheranwa n'amateka. Nayise Inka y'Ineza.'

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Abatutsi 800 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze
Abakozi ba Bank of Africa bitabiriye igikorwa cyo koroza inka Abarokotse Jenoside
Abakozi n'Abayobozi ba Bank of Africa bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku Rwibutso rwa Musanze
Abakozi ba n'abayobozi ba Bank of Africa bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze ushinzwe imiyoborere (ubanza ibumoso) n'Umuyobozi wa Bank of Africa (hagati) bunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Musanze
Abitabiriye umuhango wo kwibuka babanje gusobanurirwa amateka yaranze igice cya Ruhengeri mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Inka 10 zagabiwe Abarokotse Jenoside ubwo zagezwaga aho bari buzihererwe
Ibyishimo byari byose ku wahawe inka na Bank of Africa
Buri wese inka yatomboraga yahitaga ayihabwa
Muhayimana Innocent warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko Abatutsi bo mu bice bya Ruhengeri batangiye kwicwa mbere ya Jenoside
Umuyobozi wa Bank of Africa ushinzwe imari n'ubucuruzi, Samuel Nkubito yemeje ko bagiye kujya batanga inka nk'uburyo bwo kunganira gahunda ya leta ya GIRINKA
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze ushinzwe imiyoborere, Twizerimana Clement yasabye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n'amateka abasaba kwinjira mu rugamba rw'iterambere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bank-of-africa-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-iremera-imiryango-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)