Barwanye umuhenerezo: Muri Congo abasenyewe n'ibiza bagiye guhabwa imfashanyo baratimbagurana rubura gica(Videwo) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Barwanye umuhenerezo: Muri Congo abasenyewe n'ibiza bagiye guhabwa imfashanyo baratimbagurana rubura gica(Videwo)

Nk'uko mu Rwanda twibasiwe n'ibiza bikadutwara abatari bake ni nako mu gihugu cy'abaturanyi cya Congo Byagenze n'abo basenyewe n'ibizi ndetse babitakarizamo n'ababo.

Iyi mvura yibasiye ibice binyuranye mu Ntara ya Kivu y'Epfo byumwihariko muri Teritwari ya Kalehe, aho imigezi myinshi yuzuye, ikamena amazi akangiriza abaturage.

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ubwo aba bagize ubyago bahabwaga imfashanyo zirimo amabati imyenda n'ibindi gusa barwanye umuhenerezo ku buryo uwabijyanaga ari uwabaga afite ingufu.

Reba video hasi.. 

Ndabona b'abaturanyi bacu bakozweho n'ibiza kugabana imfashanyo bikomeje kugorana🤭 pic.twitter.com/D3aWzPjgLC

â€" Mwene Karangwa (@claudekarangwa0) May 18, 2023



Source : https://yegob.rw/barwanye-umuhenerezo-muri-congo-abasenyewe-nibiza-bagiye-guhabwa-imfashanyo-baratimbagurana-rubura-gicavidewo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)